Menya uko bigenda kugira ngo umubiri wakomeretse ukire
Nk’uko byanditswe mu kanyamakuru kitwa Nimukanguke! ko muri Gicurasi 2014, umuhanga mu kubaga witwa Guillermo Perez avuga ko iyo umuntu akomeretse umubiri we wisana mu byiciro bine bikurikirana.
Mu masogonda make umuntu akimara gukomereka, icyiciro cya mbere gishinzwe guhagarika amaraso ngo adakomeza kuva gihita gitangira akazi kacyo.
Mu cyiciro cya kabiri, amaraso aba amaze gukama hanyuma umuntu agatangira kubyimbirwa.
Ibi nabyo biba mu byiciro bitandukanye kandi bitangaje cyane. Mbere na mbere imiyoboro y’amaraso iba yabanje kwiyegerenya kugira ngo igabanye amaraso kuva.
Muri uku kwiyegeranya gutuma imitsi isa niyaguka ikabyimba.Uku kwaguka kw’iyi mitsi gutuma amaraso yihuta mu gice cyirimo igikomere.
Nyuma haza umushongi ukungahaye kuri proteyine ugatuma ahantu hose hakomeretse hatangira kubyimba.
Uwo mushongi ugira uruhare rukomeye mu kurwanya udusimba bita mikorobe twanduza kandi ugafungura uburozi bugatakaza ubukana bwo guhumanya amaraso ndetse uyu mushongi utuma ingirabuzima fatizo zangiritse zisohoka mu mubiri.
Kugira ngo ibi byiciro bikore neza hakorwa za molekire zihariye zibarirwa muri za miliyoni kandi imwe muri iyo mirimo iba itegura imirimo yo mu cyiciro gikurikira nk’uko uriya muhanga abivuga.
Mu cyiciro cya gatatu kiba nyuma y’iminsi mike umubiri ukomeretse, uyu mubiri utangira gukora uturemangingo fatizo ( cells) twifashishwa mu gusana igikomere.
Iki cyiciro kimara ibyumweru bibiri (iminsi 14). Za ngirabuzima fatizo zihindukamo indondo zikimukira mu gace kakomeretse maze zigatangira kugasana.
Nyuma gato hashibuka utuyoboro tw’amaraso duto cyane tugatangira gukura twerekeza aho igikomere kiri.
Iyo tuhageze dutangira gusohora imyanda tuhasanze kandi tukohereza izindi ntungamubiri nshya, butyo umubiri ukisana ari nako usohora imyanda.
Icyiciro cya kane ari nacyo gisoza, kimara amezi runaka kuko muri cyo aribwo amagufwa yari yaravunitse atangira gufatana kandi agasubirana imbaraga yahoranye mbere. Imitsi yari yarikoze mbere igatangira gusimburwa n’indi ikomeye kurushaho.
Ibi byiciro byose bigomba gukurikirana neza kugira ngo igikomere gikire, uko ubukana byacyo bwaba bungana kose.
Igitangaje ngo n’uko imitsi yose y’umuntu uyiteranyije igakora umutsi umwe, uwo mutsi waba ufite uburebure bwa kilometero ibihumbi ijana ( Km 100.000).
Nubwo bimeze gutya buri hantu hose uyu mutsi wacika cyangwa ugakomereka, wabasha kwisana niba umurwayi atarwaye indwara zigabanya abasirikare mu mubiri urugero nka SIDA, igituntu cyangwa za Kanseri.
ububiko.umusekehost.com