Mani Martin aranenga abantu bagaya abahanzi nyarwanda
Maniraruta Martin uzwi muri muzika nka Mani Martin, aranenga abantu batabona akazi abahanzi nyarwanda bakoze nyuma y’amateka u Rwanda rwanyuzemo muri 1994, ahubwo bagahagurukira kubajora no kunenga icyo bakoze cyose.
Itsinda rya Urban Boys riherutse kujya mu gihugu cya Nigeria rigakorana indirimbo n’umuhanzi wo muri icyo gihugu witwa ‘Iyanya’, indirimbo bise ‘Tayali’, indirimbo iri tsinda rivuga ko rytanzeho miliyoni 20 y’amanyarwanda, gusa biturutse ku banyamakuru abantu bakanenga ibi bakabigira ikibazo, n’aho iri tsinda ryavanye aya mafaranga.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook Mani Martin yagaye abantu bakomeje kwibasira iryo tsinda rya Urban Boys bavuga ko haba harimo ubwiyemezi ku giciro batangaje, ndetse anasaba buri munyarwanda wese kwishimira aho muzika nyarwanda igeze ugereranyije n’amateka igihugu cya nyuzemo mu 1994.
Yagize ati“Nyabuneka dusigeho kwibaza ibyo tudakeneye kumenya, ubu koko Urban Boys nkaho twakishimiye ko bafashe urugendo bagakorana indirimbo n’umuhanzi mpuzamahanga, turibaza aho baraye, icyo bariye, n’icyo bishyuye!!!?? eh eh eh! ubu se koko tubwizanije ukuri byakabaye ikibazo ko bishyuye igiciro runaka? twebwe se ahubwo biratureba mu buhe buryo buriya?!!!
Sinifuza kugira uwo nkomeretsa, ariko rwose hari byinshi umuntu yumva ukumva biranakabije, bikaba byanagabanya icyizere cya bamwe mu bakora umwuga w’ubuhanzi, niba iteka igikozwe n’umuhanzi w’umunyarwanda kigomba gushakwamo ikibi, ubwo turajya he koko?
Bihora bityo si ubwa mbere bene nk’izi nkuru zibayeho cyangwa ngo ube wanasoma nk’igitekerezo cy’umwe cyangwa babiri mu bavuga ko bakunda muzika usange kiguteye kumirwa gusa!
Ujya kumva ukumva ngo umuhanzi kanaka kuki agendera mu modoka iyi n’iyi? yaba iciriritse bati ni umukene nta kigenda! yaba ihanitse bati ntabwo ari iye aba yayitiriye! ugendesha amaguru, utega moto cyangwa tax iyi yitwa ‘Twegerane’ we ngo kirazira! rubanda baramubona bagakomeeera ukagira ngo nta burenganzira afite bwo kugenda mu buryo yihitiye mo cyangwa bumworoheye!
Uvuga Ikinyarwanda baramukwena ngo uriya nta mashuri yigirira, wanavuga izo ndimi z’ahandi bati nagende aba atwiyemeraho! (nta munoza se koko bitwokame?)
Umuhanzi w’i Rwanda yikorera video bati ikojeje isoni ntigahite, nyamara mu mazu no muri za mudasobwa z’ababivuga huzuye mo amashusho erengeje no kuba urukozasoni! nuko indirimbo y’umunyarwanda ikaba ikibazo nyamara Rihanna na Lady Gaga bahabwa ijambo n’urukundo batanakeneye mu Rwagasabo!
Wagira ngo umuhanzi si umuntu ushobora kuba afite ukuri kwe kujyanye n’uko akora anagurisha ibihangano bye, niba Urban Boys yaravuze ko yishyuye igiciro runaka kuki utabisubiramo uko byavuzwe na ba nyirubwite, ukajya gushakisha ukundi kuri utahawe mutaranajyanye? abo banyarwanda wumvisha ko babeshywe se ninde uba yaguhaye umukoro wo kubashakira ibiri ukuri kutavuye kuri nyirubwite!??? Biteye isoni, uwasoma ibyo tubamo yagira ngo nta cyiza na mba!
Ni imyumvire yacu kuri byinshi dukeneye guhindura byatugora tugasaba nyagasani ubufasha, nawe se ujya kumva ukumva ngo kanaka ukundana na nyiranaka, umunyamakuru runaka ati ntibaberanye, cyangwa ati mbese murabona bakwiranye?
Ubwo se uba ugira ngo bagusubize iki? kuberana se ubundi cyangwa gukwirana ko bigengwa na ba nyirugukundana ndetse na rurema utanga urukundo hagati ya babiri, ubwo nkanjye mba mbyinjiyemo nitwaje akahe kabando koko?
Kwinjira mu buzima bwa bagenzi bacu njye mbona biri mu bidindiza iterambere ry’umuryango mugari muri rusange, tekereza ko hari umuntu cyangwa abantu bareba runaka bati, kuki afite umusatsi umeze kuriya? mwinshi cyangwa mucye, kuki yiyogoshesha cyangwa asokoza kuriya?
Ubundi ngo kuki afite ibisage kandi bitari mu muco wacu? ukagira ngo bo ibyo bambaye ibyo bavuga uko bitwara n’uko babaho byose biri mu muco wacu! ukaba wagira ngo uwo muntu kuko ari umuhanzi ategetswe kugira ishusho buri muntu wese umwumva yifuza ko yagira nk’aho we nta mahitamo ye bwite agira!
Mu mbabarire kurondogora gusa mba mbitewe n’uburyo mbona umuvandimwe Humble Gizzo yasazwe n’akababaro asobanura ibitagakwiye kuba binabazwa!
Nsoje nifuriza Urban Boys kimwe n’abandi bahanzi b’i Rwanda gukora hashyizweho umwete kugira ngo intego za buri wese nziza zigerweho hatitawe ku bagifite imyumvire yo kubwirwa kuva ku nyuguti ya ‘A’ bakiyumvira ‘B’ nayo bajya kuyisubiriramo abandi bakavuuuga kugeza kuri ‘Z’!”
Yasoje agira ati “Amahoro y’Imana abe ku bahanzi b’iRwanda n’abakunda inganzo y’abanyarwanda mwese!”.
Ibyo Mani Martin atangaje abivuze nyuma y’ibyatangajwe na Humble wo mu itsinda rya Urban Boys wavuze ko bibabaje cyane kuba abanyamakuru bahangayikishwa n’igiciro cy’indirimbo bakoreye muri Nigeria mu gihe batigereyeyo ngo bamenye ibiciro by’indirimbo zaho. Ndetse akavuga ko ayo bayitanzeho yose ntawe bigeze basabiriza ngo bayabone.
Humble kimwe na Mani Martin bagereranya abantu basebya abahanzi nyarwanda nka ba “Bangamwabo” batifuza ko abanyarwanda bagenzi babo batera imbere.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Umva nkubwire Monsieur Mani Marti. Numva tutemeranya nawe. ahubwo nagusaba kugabanya kuba umuvugizi w abahanzi ba decona. Ubushije wavugiye Kayirebwa none uravugira naba biyemezi ngo Rban Boys. Ikindi wibuke ko kuba Umuhanzi bigushyira kuri Spot Light ..bavugwa kuko baba bimenyekanishije. Udakunda ko bamugaye azabivemo. Gusa singaya ko Abahanzi bazamuye Muzika nyarwanda …ariko sinashyikira ubwiyemezi, Amaco y Inda, indirimbo zirimo urukozasoni.
Comments are closed.