AERG/UNR:babanje gusura urwibutso maze banizihiza imyaka 15 bamaze
Gusukura urwibutso ngo ni ukuvura ihungabana kubashyinguye mo ababo: NSHIMIYIMANA Emmanuel wari uhagarariye CNLG.
Kuri uyu wa gatandatu abanyeshuri bahagarariye abandi mu miryango 38 igize umuryango rusange w’abanyeshuri barokotse genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 (AERG) biga muri kaminuza y’u Rwanda, basuye urwibutso rwa genocide rwa Murambi mu rwego rwo guhora bazirikana iyo Genocide ndetse no kuhakora umuganda.
Abakozi ba komisiyo y’igihugu yo kurwanya genocide bakora kuri urwo rwibutso bakaba bavuga ko uretse guha isuku urwibutso ari na bumwe mu buryo bwo kuvura ihungabana.
Umwe mubo twaganiriye mu banyeshuri basuye uru rwibutso, yavuze ko igikorwa cyo gusukura inzibutso ari inshingano zabo kuko abahashyinguye ari ababo, kikaba ndetse ari n’ikimenyetso cyo kwerekana ko bakibakunda kandi babazirikana.
Uyu muryango kandi kuri iki cyumweru wijihije isabukuru y’imyaka 15 umaze ushinzwe, ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Gouverneri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, umukuru w’ingabo muri aka karere, Gen. Mubarak Muganga n’abandi benshi.
Photos Nshimiyimana Emmanuel, Robert Irambona
Emmanuel NSHIMIYIMANA
Umuseke.com
8 Comments
kwibuka abazize genocide yakorewe abatutsi ni ngombwa kandi bigomba kujyana no guha agaciro abakambuwe nk’uku gusukura inzibutso bashyinguwemo ndetse hakanazirikanwa uko bishwe bityo bigaha isomo abasigaye mu kurwanya ko byazongera kubaho ukundi
Nimugenda mwa bisahuriramunduru mwe, icyo kigunda kirinda kurenda aho kigera aho kikarengera izo nzibutso, wowe NSHIMIYIMANA urushinzwe utabibona? kurinda gutegereza abana ngo nibo baza kurusukura wowe ubwo nta nisoni bigutera kandi ushinzwe urwo rwibutso?
niba se nta suku rugira ubwo ntiwasobanura ikindi kintu ushinzwe? mukirirwa mwokera ngo bapfobya jenoside, wowe ubwo uri mubiki? ibisambo gusa
Njyewe ndabona wagirango nta bantu bahaba bahashinzwe. Buriya se urwibutso nk`urwa murambi ushobora kumera kuriya, ibihuru bigakura bikagera hariya uboshye nta bantu bahaba bashinzwe kurwitaho.
None abahasura ko bajya bagira amafaranga abatanga yo kurwitaho akora iki niba hanga hakaba mu kigunda bigeze hariya!
Gusukura inzibutso bituma uruhuka mumutwe, kuko uba wanabonye umwanya wo kuzirikana no kwibuka abawe! Kandi niyo bibaye ngombwa ko urira, uriririra, ukaruhuka! bikwiye kujya ahubwo biba mu nshingano zacu, tukabikora buri gihe, ababibashije!
wornderful action for AERG-UNR big up for being responsible!
AERG-UNR muri hejuru mukomereze ah!
Mana ha umugisha AERG yacu kandi uyigumane mu biganza byawe kuko ari urumuri rumurikira benshi batagira ababarebera.
AERG gahore kwisonga kuko tukuboneramo byinshi kandi tukaruhuka.reka duhore twibuka abacu twabuze kandi tube hafi abasigaye .AERG UNR tubashimiye igikorwa cyiza mwatekerejeho cyo gusura uru rwibutso
Comments are closed.