“Amag The Black nta bwoba ateye Jay Polly iyo havuga Senderi”- Allain
Mu gitaramo cya PGGSS IV giherutse kubera mu Ntara y’Amajyepo mu Karere ka Ruhango, Amag The Black umuhanzi w’umuraperi uri muri iryo rushanwa yaje kumenwaho inzoga n’abafana bafite ibyapa byanditseho Jay Polly, bityo aza gutangaza ko ari Jay Polly uri inyuma y’icyo gikorwa. Allain ukora nka Manager wa Jay Polly yavuze ko aho kubikorera Amag The Black, bibaye aribyo bapanze, byari gukorerwa Senderi kuko ariwe ufite abakunzi benshi.
Amag The Black yarakariye mugenzi we Jay Polly bakora injyana ya HipHop ko ariwe wapanze ko amenwaho inzoga cyane ko ari bo baraperi bonyine bahatana muri iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV.
Allain yatangarije Umuseke ko mu bahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS IV bahangayikishije Jay Polly, Amag The Black atarimo.
Yagize ati “Ntabwo twigeze dupanga ko abafana ba Jay Polly bamenaho inzoga Amag The Black, kuko ni amakosa kandi uwo muco nta nubwo Jay Polly awugira.
Gusa biramutse binabaye aribyo ntabwo umuntu yabikorera Amag The Black, ahubwo yareba nka Senderi International Hit kuko ariwe usa naho ahanganye na Jay Polly, naho Amag The Black we rwose areke gusebya Jay Polly ”.
Ku ruhande rwa Amag The Black avuga ko kuba yarabonye abafana bafite ibyapa byanditseho Jay Polly aribo bamumennyeho inzoga, nta wundi muhanzi yabeshyera ko ariwe ubiri inyuma kandi yarabonye ari aba Jay Polly.
Allain ni umuvugizi akaba n’umuyobozi wa Touch Records studio ifitanye amasezerano n’umuraperi Jay Polly, akaba ariwe twagerageje kuvugana nawe mu gihe telefone igendanwa ya Jay Polly atayitabaga.
Mu gihe bari bamaze gutora abahanzi 10 bazitabira iri rushanwa mu ntangiriro z’uyu mwaka, muri uwo muhango, Jay Polly amaze kuririmba hari abantu bamumennyeho inzoga, gusa we yaje gutangaza ko yabifashe nk’igikorwa cyo kumwishimira.
Guhangana kw’abahataniye iri rushanwa kugenda kuvugwa hato na hato, gusa abakurikirana muzika bo bakifuza ko barushaho guhangana mu gukora muzika nziza ntihagire ibindi bikorwa nk’ibi bajyamo.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Uwo Allain navuge avuye aho.Monese Amagini y’umukara yimennyeho byeri?
byaba bibabaje niba aruko bimeze ariko amaji azizwa iki?
Nibangane nababwir’iki.Ko buriwese , avugako ashaka igikombe se!!Hatagize uvugako , agisha ntanicyo yaba arikumara mw’irushanwa.
Igitangaza niyo bamumenaho amata,ariko kumumenaho Primus si igitangaza ukurikije ahobabyinira nabo babyinira
Comments are closed.