Digiqole ad

Kigali-Impanuka idasanzwe kuri Puwarulu

Mu karere ka Gasabo mu gice cya Kimicanga  mu muhanda witwa puwaruru (poids lourd)   muma saha ya saa 12h:19” aho bita kwa RASTA (Murindi japan one love) habereye impanuka itanga je kandi iteye  ubwoba, mugihe fuso ituje muri parikingi yama taxi indi yaje iyigwamo.

ngiyo helix igwa muri fuso yari yiparikiye
ngiyo helix igwa muri fuso yari yiparikiye

Nkuko twabitangarijwe nabiboneye iyi mpanuka iba, bemejeko habayemo  uburangare bukabije  kuwari utwaye iyo modoka yinjiye muri FUSO. Nkuko twabitangarijwe na none na nyirugutwara fuso we ngo yagiye kubona abona iraje yinjira munsi yafuso , niko kwiruka  ajya gutabara uwari wamugonze ariko ngo usibye udukomere tw’ibirahuri by’imodoka ngo ntacyo yabaye.

Amahirwe yabaye ntihagira uwo baba barikumwe kuko niwe yari kwangirika cyane bitewen’uko igihande imodoka yagongesheje ari ikitarimo umuntu.

Iyo hagira uwo azakuba yahaye lifuti ibye ubanza bitari kuza koroha
Iyo hagira uwo azakuba yahaye lifuti ibye ubanza bitari kuza koroha

Uburangare akenshi buterwa n’abashoferi bari kugaragaza mu kuyobora ibinyabiziga, nibwo buri gushyirwa mu majwi nk’impamvu y’impanuka nyinshi muri iyi minsi. Police Irakomeza gusaba kutarangara mugihe utwaye ikinyabiziga kuko iyo utangije ibintu hari igihe unsanga watwaye ubuzima bw’abantu batari bake.

Police irasaba abatwara ibinyabiziga kugabanya uburangare igihe batwaye
Police irasaba abatwara ibinyabiziga kugabanya uburangare igihe batwaye

Danny Manishmwe
Umuseke.com

12 Comments

  • kuri uyu muhanda imodoka ziba zirukanka cyane kandi umuhanda ni muto cyane ukanasanga hanyuramo amamodoka manini,hazashyirwe abatrafic benshi

  • Birababaje! Ariko mujye mumenya imodoka iriya ntago ari Hilux ni ISUZU Pick up.

  • POLICE PERMIT ISIGAYE IZITANGA NKIZIKURAHO, IZO MPANUKA ZOSE ZUBURANGARE ZITERWA N’UBUSWA BWABO BOSE
    BABA BARABONYE AMAPERIMI YA
    VRAI ou FAUX
    NTABWP WAMBWIRA UKUNTU UMUNTU YIGA IMODOKA UMUNSI UMWE YARANGIZA AKAJYA MUKIZAMI NGO YAGITSINZE,
    NAJYA MUMUHANADA NYINE
    AZABAMARA.
    NJYE NUMVA POLICE YASUBIZAHO UBURYO ABANTU BAKORAGA IBIZAMI MBERE

    ABANTU, BARI MUMAMODOKA BAJYE BIBUKA KWAMBARA IMIKANDARA,
    SHOFERI NAWE AKARIRO GAKE NA FERI,
    WITONDE UTANGIZA ABANTU NIBINTU BYABO.
    MURAKOZE !!!!!!

  • Uyu mushoferi n’imbwa y’umusega.
    Ntabwo ari uburangare ni ubuswa kandi polisi nayo ikwiye kwisubiraho mu gutanga permi kuko bazajya baziha n’abasazi

  • Ariko se tureke imodoka twigendere ku magare ko mbona ariyo asigaye yo kwizera,kigali nyivuyemo kabisa,ndigira mu cyaro ziriya modoka sinazikira pee!

  • RWOSE NDAKWEMEYE NYAKUBAHWA (Crispin RUBAGUMYA)

    POLICE NATIONAL NIBA USOMA AYA MAKURU
    GABANYA PERMIT MUTANGA NKUHA ABANTU INZOGA IBISHYE.
    WENDA ZINJIZA AMAFRANGA MURI LETA
    ARIKO NIBA SE ZINJIZA HANYUMA ZIKANADUTWARA ABANTU KUBERA, VRAI ou FAUX YATEYE.
    RWOSE POLICE YIGE KURI IKI KINTU

  • nonese abavuga ko ikibazo ari permit nyinshi police itanga muri iki gihe mwakoze iperereza musanga abakora impanuka ari abazibonye vuba gusa? Cg se hari abo baziha batatsinze ibizamini? Jye ndumva ikibazo cyashakirwa ahandi.

  • Musenge Imana naho zindi solution mutanga nazo zagiye zigaragaza inconvenients nyinshi harimo nka corruption.

  • yewee police bari bamwishe pe !ikibazo ntabwo ari aba police batanga permit sha njya uca akenge .

  • Reka nawe kuvuga ngo Permi haruwo bayiha atayikoreye se?vana itiku aho abanyarwanda komudatana nitiku.kandi muzira uwimereye neza .

  • Niba hari uwaguyemo, Imana imuhe iruhuko ridashira! Ariko Police, yari ikwiye kuzashaka n’akuma gapima ibitotsi, nkuko yabonye agapima umuvuduko, n’agapima inzoga. niba rwose akibitotsi kabaho nako bazagashake, kuko impanuka nyinshi zisigaye ziterwa no gusinzira kuri deregisiyo!

  • yego na oya niyo ibikorze

Comments are closed.

en_USEnglish