Digiqole ad

Abajugunywe muri Nyabarongo n’Akanyaru ntibashyingurwe bibutswe

Ntarama, Bugesera – Kuri uyu wa Gatandatu, mu rufunzo aho Nyabarongo ihurira n’Akanyaru hibukiwe Abatutsi bishwe bajunywe mu nzuzi muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Abaharokokeye bavuga ko muri Jenoside muri kiriya gishanga hitwaga CND ( iri ni izina ryitwaga Inyubako ikoreramo Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda). Uyu munsi abasore n’inkumi bagize Dukundane Family niho bakoreye igikorwa cyo kwibuka iyi miryango itaranashyinguwe.

Nta bundi buryo bwo kubasubiza icybahiro uretse gushyira indabo aho bajugunywe
Nta bundi buryo bwo kubasubiza icybahiro uretse gushyira indabo aho bajugunywe

Mu matariki ya agana impera z’ukwezi kwa kane 1994 imibiri y’Abatutsi yari yatangiye kugera mu kiyaga cya Victoria muri Uganda aho izi nzuzi zigenda zikisuka. Iyageze muri icyo kiyaga niho yaje gushyingurwa ndetse ikorerwa urwibutso ku nkengero z’iki kiyaga.

Umuhango wo kwibuka abaguye mu migezi n’ibiyaga utegurwa n’umuryango Dukundane Family w’abanyeshuri bacitse ku icumu bize muri St Andre.

Aba barokotse bagize Dukundane Family ntabwo bibukaga abajugunywe muri Nyabarongo gusa,bibukaga n’abandi bishwe bajugunywe mu mazi imibiri yabo ababo bakaba batarayishyinguye.

Uyu muhango wabereye ku masangano ya Nyabarongo n’Akanyaru ( iyi migezi yombi iyo ihuye ikora Uruzi runini ry’Akagera). Ni mu gishanga cy’urufunzo rurerure ku buryo bwaba ubwihisho bw’uhunga urupfu, Interahamwe zikaba zarabahizemo zikabavumbura n’imbwa abavumbuwe bakicwa, abandi bakajugunywa mu mugezi ari bazima cyangwa bapfuye.

Abatutsi bahigwaga mu duce duturanye na kiriya gishanga bagiye kucyihishamo ndetse bagerageza kurwanya ababisha bashakaga kubamara, bake bashoboye kurokoka barokowe n’ingabo z’Inkotanyi zabagezeho abicanyi batarabageraho.

Mu buhamya bwatanzwe na Roger Habumuremyi warokokeye muri icyo gishanga yavuze ko nyuma y’uko Interahamwe zineshejwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi nazo zahungiye muri iki gishanga zari zarise CND zari zarakoreyemo ubugome bw’indengakamere.

Igihe Jenoside yabaga  CND ryari izina ry’Ingoro y’Inteko Ishingamategeko, iri zina rya CND ryahawe kandi icyobo cyajugunywemo Abatutsi mu Karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazo ahahoze ari muri Komini Ntongwe.

Igihe gito mbere y’uko Jenoside itangira, ingabo 600 z’Inkotanyi zabaga muri iyi Ngoro mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha hagati ya Leta ya Habyarlimana na FPR –Inkotanyi.

Aho abatutsi bicirwaga ari benshi Interahamwe zikaba zarahitaga CND ziganisha ku hari Ingabo za FPR-INkotanyi 600.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais wari wifatanyije n’uru rubyiruko muri uyu muhango asanga aya masangano y’Akanyaru na Nyabarongo afite igisobanuro gikomeye kuri Jenoside bigaragara ko ubu bwicanyi koko bwari bugamije kurimbura ubwoko.

Minisitiri Mitali yabwiye abari aho ko Minisiteri yateguye umushinga wo kubaka inzibutso ku mazi yajugunywemo imibiri y’abazize Jenoside muri, Mata 1994. Zimwe muri izi nzibutso zizubakwa zikazaba izo ku rwego rw’igihugu.

Abatutsi babaga mu Bugesera mbere ya Jenoside bari barahatujwe kera u Rwanda rutegekwa na Habyarimana Juvénal. Bahazanywe bavanywe mu duce tundi tw’u Rwanda, bashyirwa mu gace ku u Bugesera karimo umubu witwa Tsé-Tsé utera indwara yo gusinzira.

Iki gikorwa cyatangijwe n'urugendo rugana kuri iryo sangani rya Nyabarongo n'Akanyaru
Iki gikorwa cyatangijwe n’urugendo rugana kuri iryo sangani rya Nyabarongo n’Akanyaru
Ihuriro ry'imigezo ya Nyabarongo n'Akanyaru aharoshywe Abatutsi ngo barimbuke
Ihuriro ry’imigezo ya Nyabarongo n’Akanyaru aharoshywe Abatutsi ngo barimbuke
Yazanye ifoto iriho abe yibuka bajugunywe muri Nyabarongo
Yazanye ifoto iriho abe yibuka bajugunywe muri Nyabarongo
Habumuremyi Roger yavuze Inzira y'umusaraba yanuzemo mu rusengero rwa Ntarama agatabarirwa mu rufunzo rwa Nyabarongo yaraboze
Habumuremyi Roger yavuze Inzira y’umusaraba yanuzemo mu rusengero rwa Ntarama agatabarirwa mu rufunzo rwa Nyabarongo yaraboze

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Abahoze mu nkotanyi benshi biyemerera ko uretse 600 bari muri CND hari abarenga 3000 bari mu mujyi wa Kigali.Ikindi twese tuzi abaroshywe mu Kagera ndetse na Uganda ikabuza abantu kuroba mu kiyaga cya Victoria.Abo bazibukwa ryari?

    • Iyo twibuka n’abo bageze muri Victoria turabazirikana ni nayo mpamvu dushyira indabo kuri aya mazi, kdi kuri Victoria naho tujya twibukirayo. 

Comments are closed.

en_USEnglish