Sudani y’epfo: Kiir na Machar basinye amasezerano y’amahoro
Nyuma y’amezi atanu aba bagabo bafite ingabo zishyamiranye, kuri uyu wa gatanu mu mihango yabereye mu gihugu cya Etiyopiya, Addis Ababa, Salva Kirr na Riek Machar basinye amasezerano yo guhagarika intambara yahitanye banshi ku mpande zombi ndetse n’abaturage ba Sudani y’epfo.
Aya maserezano arasaba ko imirwano yahagarara ku mpande zombi, hagashyirwaho guverinoma y’inzibacyuho igizwe n’abaminisitiri bava ku mpande zombi.
Amasezerano kandi yemeza ko hagomba gushyirwaho Komisiyo yo gusubiramo Itegeko nshinga ndetse hagategurwa amatora mu gihe kitarambiranye.
Muri Mutarama uyu mwaka imirwano yarahagaze ku mpande zombi ariko irongera irubura bidatinze.
Umuryango w’Abibumbye urega buri gice mu bihanganye kwica no gusahura abaturage ba abasivili.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko amasezerano asaba impande zombi gushyira intwaro hasi mu gihe kitarenze amasaha 24 nyuma y’isinywa ryayo.
Intambara hagati y’abari ku ruhande rwa Kirr and Machar yatangiye nyuma y’iyeguzwa rya Machar wari Visi Perezida wa Sudani y’epfo.
Abakomoka mu bwoko bw’aba Nuer bamwiyunzeho bakora umutwe w’abarwanyi urega Leta ya Kirr ukomoka mu bwoko bw’aba Dinka kwikubira umutungo uturuka kuri Petelori no guheza abakomoka mu ba Nuer bo kwa Machar ba nyamuke.
Leta zunze ubumwe za Amerika zagaragaje ubushake mu kubonera igisubizo iyi ntambara. Umunyabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, John Kerry yashimye iyi ntera avuga ko ari ikimenyetso ku ibintu bigiye kumera neza muri kiriya gihugu.
ububiko.umusekehost.com