Digiqole ad

Endless yishimiye cyane gukorana indirimbo na Safi wa Urban Boys

Endless, itsinda rya Rap riri kuzamuka muri muzika rigizwe na Ishimwe Claude uzwi nka D-Troy, Nshimiyimana Yves uzwi nka G-Rank, gukorana indirimbo n’umuhanzi  Safi wo muri Urban Boys ni ibintu byabashimishije cyane, kandi ni amahirwe akomeye kuri bo.

Endless rimwe mu matsinda akora injyana ya HipHop
Endless rimwe mu matsinda akora injyana ya HipHop

Kuva mu mwaka wa 2010 aba basore bavuga ko bifuje gukorana indirimbo na Safi  ariko bigahurirana n’uko ahuze cyangwa se hari ingendo afite, rimwe na rimwe yabona umwanya bigahura nabo batawufite.

Aba basore babwiye Umuseke ko bibanze kuri Safi cyane kurusha abandi bahanzi kuko bamuziho umwihariko mu kuririmba.

Bagize bati “Tumaze imyaka ine dukora muzika, muri iki gihe gishize gukorana indirimbo na Safi ni kimwe mu bintu bidushimishje kuko ni umwe mu mishinga twari dufite nk’urufunguzo rwo gutera imbere muri muzika yacu”.

Mu ndirimbo eshanu bakoze, imwe muri zo bayise “Final” ari nayo bakoranye na Safi, bayikoreye muri studio ya Super Level ikorerwamo na producer Piano.

Aba basore bavuga ko bafite gahunda yo gukora amashusho y’indirimbo zabo atandukanye cyane n’andi mashusho y’abahanzi bakora injyana ya HipHop.

Umva indirimbo ‘Final’ Endless yakoranye na Safi

 

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Courage basore,
    uyu munsi ni Dream cg Urban Boys ejo ni mwe
    Safi wakoze gufasha aba basani bagenzi bawe

  • hahah,aba nabo ndabizi bashaka kurya abana ngo barahanga!!nababwira iki…..!

Comments are closed.

en_USEnglish