Digiqole ad

Ariko abaraperi bapfa iki n'abatinganyi?- Kamichi

Bagabo Adolphe umuhanzi mu njyana ya Afrobeat wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Zoubeda’ yari afatanyije na The Ben, aribaza icyo abahanzi bakora injyana ya HipHop na Rap (Aba raperi), bapfa n’abatinganyi (Abaryamana bahuje igitsina).

Bagabo Adolphe uzwi muri muzika nka Kamichi
Bagabo Adolphe uzwi muri muzika nka Kamichi

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, Kamichi yanditse amagambo agira ati “Ariko aba rapeurs bapfa iki n’abatinganyi? Ku isi yose babarwanya byeruye”. Bamwe mu nshuti ze bibaza icyaba kimuteye gusa naho agirira impuhwe abatinganyi.

Mu magambo Kamichi yagerageje gusobanurira abantu bakomeje kumubaza niba ashyigikiye abatinganyi, yagize ati “Njye ndabasengera aho bari hose, kuko ndi indorerezi”.

Uyu muhanzi mu ijoro ryo kuwa 15 Mata 2014, nibwo yafashe indege yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Chicago Leta ya Illinois.

Nyuma haza kuvugwa amagambo menshi ko ashobora kuba agiye guturayo burundu mu gihe we yatangaje ko agiye mu bijyanye na gahunda ze azagaruka.

Kamichi ni umuhanzi bamwe mu bakurikirana hafi muzika mu Rwanda ndetse n’abahanzi bagenzi be baziho impano idasanzwe mu guhimba no kwandika indirimbo.

Ingingo y’ubutinganyi yakomojeho ni ingingo iri kugarukakwaho cyane mu mfuruka enye z’isi, aho bamwe bashyigikira abana bahuje ibitsina, abandi bakavuga ko nta mwanya bakwiye guhabwa mu miryango y’abantu.

Ubu ni ubutumwa yatambukije kuri facebook ye
Ubu ni ubutumwa yatambukije kuri facebook ye

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • UBWO SE WOWE WUMVA GUHUZA IBITSINA  KU BANTU BABIHUJE ARUMUCO NYARWANDA?URETSE NABANTU NIMBWA NTIZIBIKORA.AHUBWO NAWE USUBIZE INYUMA UBWENGE KANDI WIHE AGACIRO URASANGA AHUBWO UBATINGANYI ARICYAHA KU BANTU NO KU MANA

  • Aba ba TYPES nti mubazi:umusore aryama n´undi gute?bite? hehe?NI IKIHE GIKOKO MWABONYE KIBIGIRAUmurengwe wa developement wazanywe na America iyo!!!!ABO BAZUNGU rero bafite iritubutse, kuburyo na za leta zabo bazitegetse kubyemeraUti ndabeshya? muri annee 2000 bari batunze 1Hospital/dvertisement companies nutundi duke =UBUTINGANYI CYARI ICAHA!!!muri 2010 bifatiye FINANCE, icyari icyaha kivamwo freedom(kubumva ko bateye ukwo bashaka-babemereye kurongorana muri kommune none-ubu muri SCANDINAVIE barimwo bahindura bible ngo haboneke TEXT YO KURONGORANYA u mu go re/ku mugore, u mu go bo /ku mugabongo Imana ibakunda bose, hari nabakubwira ko na apostle Paul wawundi yari SAULI ngo nawe yari umutinganyi….ni bindi nibindi kugirango BAZE MU YANDITSWE BYERANB KUBANGA NTAKAMARO,KUBAKUNDA SI UKUBAFASHAUMENYE UMWANA ABIKINISHA WABIBWIRA ABAMUKURIYE!ABABYEYI NA BA PASTOR BAKWIYE KUBEGERA, BAKABEREKA INZIRA NYAYOABAZUNGU NTI BAKWIYE KUTUZANAMWO IBYO HANYUMA NGO BIGISHE UBURENGANZIRA BW KIREMWA MUNTU…..NI UBUNYAMASWA NAZO NTIZIBIKORA!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish