PGGSS IV: Abahanzi 5 baza imbere y’abandi mu gushimisha abantu
Mu bitaramo bigera kuri bitatu bishize by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV, hari abahanzi bakomeje kugenda berekwa n’abakunzi babo ko babashyigikiye. Gusa nanone ugasanga hari n’abandi indirimbo zabo ziba zitari zakamenyekanye cyane dore ko ibi bitaramo byahereye mu Ntara aho usanga hari amazina y’abahanzi batariyumvamo cyane.
Ibi bitaramo by’irushanwa rya PGGSS IV, byahereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rusizi, bamwe mu bahanzi bwari ubwa mbere banagezeyo, bityo rero gushimisha abantu bikaba byarabagoyeho gato ndetse hakaba n’abandi bari basanzwe bazwi mu bitaramo bahakoreye.
Abahanzi bagera kuri 5 bamaze kugaragaza ko bafite imbaraga muri iri rushanwa, nk’uko bamwe mu bakurikirana muzika yaba abanyamakuru ndetse n’abandi bashinzwe ibindi bikorwa bajya muri ibi bitaramo, hari abo babona baza imbere y’abandi.
- Jay Polly
- Dream Boys
- Senderi International Hit
- Bruce Melodie
- Jules Sentore
Bikaba biteganyijwe ko hasigaye ibitaramo bigera kuri 12 mu gihe hamaze gukorwa ibigera kuri 3 gusa. Nyuma ya Rusizi, Nyamagabe na Huye, ku itariki ya 10 Gicurasi 2014 igitaramo cya kane kizabera mu Ntara y’amajyepfo mu Karere ka Ruhango.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ese koko JAY polly yaba yaritukuje nkuko bivugwa?
Ntimukajye mwinjira mubuzima bwa mugenzi wawe nibibi ninicyaha
Comments are closed.