Digiqole ad

Umuraperi Jay C yashyize hanze indirimbo avugamo nyakwigendera Bella

Muhire Jean Claude umuraperi uzwi muri muzika nka Ambassadeur Jay C, akaba n’umwe mu bahanzi b’abaraperi bakomeye mu Rwanda, nyuma y’aho mu minsi ishize umwana wari mu kigero cy’imyaka 12 witwaga Uwase Bella yishwe, uyu muhanzi yashize hanze indirimbo yise ‘shitani i Kigali’ avugamo uyu mwana.

Muhire Jean Claude uzwi muri muzika nka Ambassadeur Jay C
Muhire Jean Claude uzwi muri muzika nka Ambassadeur Jay C

Iyi ndirimbo ayishyize hanze nyuma y’aho ku itariki ya 26 Werurwe 2014 aribwo Uwase Bella yishwe, bityo uyu muhanzi akaba asanga ari shitani yageze i Kigali nk’uko abivuga mu ndirimbo ye.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Ambassadeur Jay C yatangaje ko ahanini iyi ndirimbo yayikoze bitewe n’uburyo yumvise urupfu rwa Bella, bityo bituma agira igitekerezo cyo kuba yakora iyi ndirimbo.

Yagize ati “Ntabwo ari ibintu byari bisanzwe biba mu Rwanda ndetse no mu Mujyi wa Kigali, biriya twabibonaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bica abavandimwe n’ababyeyi bacu, ariko kuva icyo gihe sinibaza ko hari umuntu wakabaye agifite umutima wo kwica mugenzi we byongeyeho umwana nkuriya.

Nk’umuhanzi nkimara kumva iriya nkuru nahise numva ari shitani yageze i Kigali mpitamo kuba nakora indirimbo ntyo”.

Jay c ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zindi nka, Sentiment, Isugi, Isi n’ijuru, ndetse n’izindi nyinshi yagiye akorana n’abandi bahanzi.

Umva iyo ndirimbo Jay C yise ‘shitani i Kigali’ avugamo Bella.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=_BfuAN2QnyU” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish