Digiqole ad

Gicumbi: Umuturage azwiho kurya amabuye n’ibyatsi kubera kurogwa

Ntezirizaza Jean de Dieu, mwene Hategekimana Donati na Mukanoheri atungwa kenshi n’amabuye n’ibyatsi bikamubera ifunguro   ukwezi kose.

Uyu mugabo aratabaza uwabishobora oko yamufasha akareka kurya amabuye n'ibyatsi
Uyu mugabo aratabaza uwabishobora oko yamufasha akareka kurya amabuye n’ibyatsi

Umusore w’imyaka 25 utuye mu Murenge wa Byumba  mu gasantire ka Rugano  arya  ibiribwa bisanzwe akaribwa  agataka cyane kubera umuryango we wakundaga  guterekera.

Avuga ko yabanje gutura Nyacyonga we n’umuryango we   gusa inzara ibazahaje akarwara bwaki nibwo ise yahisemo ko bimukira mu bugande nubwo nta mahirwe  Ntezirizaza yahasanze.

Asobanura ko ari umuryango we wakundaga guterekera bakaba baramutanzeho igitambo bityo akaba agira igihe akajya ategekwa n’abadayimoni bakamubuza kurya ibiribwa bisanzwe.

Umusore uzwiho kugendana  akuma bita akayuzo ko kwahira ibyatsi , arya indobo yuzuye ubwatsi ndetse akamenagura n’amabuye asanzwe  bikamutunga igihe kinini,bikaba byaratangiye ko aho bari bagereye mu gihugu cya Uganda.

Mu kiganiro twagiranye avugana agahinda kenshi, yadusobanuriye  ko bimutera igihe cy’ukwezi kose atikoza ibiribwa bisanzwe  bityo bakaba baramuvuje indera bagasanga  arwaye inzara aho kurwara ibisazi .

Arasaba uwabishobora wese ko yamufasha, haba kumuvuza cyangwa kumusengera ngo arebe ko yazagira amahirwe yo kubaho nk’abandi bose, nawe akabasha kwiteza imbere dore ko ubusanzwe yagurishaga  inkwi mu bacururuiza mu ma resitora yo mu mugi wa Gicumbi.

Evence Ngirabatware

UM– USEKE .RW/Gicumbi

0 Comment

  • Ntekereza ko akwiye kwegera abantu basenga Imana na Yesu Kristo bakamusengera anmasengesho amubohora kuko byagiye bigaragara kenshi ko ibikorwa nk’ibyo biba bituruka ku ngabo za satani(abadayimoni). Ariko nanone ibyo bidakuze yakwegera abantu bakora ubujyanama ku ihungabana (Trauma counselors) kuko ihungabana naryo rishobora kuba impamvu yabyo. Murakoze!

  • Uyu namurangira ku KIGO NYARWANDA CY’UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO (RCHC) kwa Muganga RUTANGARWAMABOKO ntazabura gukira nanjye niho nakiriye icyo gihe nahahuriye n’umugabo nawe ngo bari bamaze kuvura ibisazi by’abazimu b’iwabo bamuteraga bakamutegeka gukuramo imyenda ubundi akagenda yambaye ubusa, nawe ngo yari amaze igihe I ndera mu bitaro byarayoberanye ari kuri ya miti yaho ahubwo yarazezengeyd kurushaho. Nomero y’icyo kigo yamufasha ni 0788514177 cyangwa 0789553138

  • Uyu mugabo akwiye ubutabazi bw’Imana. ndumva indera ntacyo batakoze kandi naho abajyanama barabagira. ubwo afite ubushake no kwemera ubutabazi bw’ijuru  dore ko ibyamubaye ari umuryango we wabimuteye Imana yamuguirira impuhwe. Iyaba byashobokakaga  kumubona hafittukaganira, namushakira ubufasha bw’isengesho.  kuko si uwa mbere nabonye ukira akaga nka kaliya. 1-ashobora kujya ku ngoro ya Yezu Nyir’impuwhe mu ruhango. yahabona ubufasha bukwiye.2-ashobora kwifashisaha iyi nimero nkamuyobora ku bandi bamufasha: 0726906597Imana imugirire neza. 

  • Niba uyu mugabo yemera ko abadayimoni babaho kandi ko ari umuryango we wabiteye kandi akaba yisabira ubufasha bw’amasengesho ndunva hari icyizere ko ejo hazaza azaba ari muzima. Ku mpanvu z’impuhwe z’imana Yesu Kristo ashimwe iteka ryose. Impanvu yisabira amasengesho nibyo bitwereka ko Yesu yatsinze satani bidasubirwaho iteka ryose. Nubwo bwose satani amereye nabi uyu mugabo ariko turabona ko ubuzima bwe buri mu maboko y’imana. Ni gute umuntu yatungwa n’amabuye n’ibyatsi ukwezi kose akabaho uretse impuhwe z’imana. Ibi bihise bitwibutsa ubuzima bwa Nebuchadnezzar King of Babylon nawe wamaze igihe cy’imyaka irindwi abayeho nk’amatungo magufi (Daniel 4:31) yarasaze arisha ubwatsi ariko imana iza kumwibuka. Nyuma y’ibi Nabuchadnezzar yahise yemera ko Imana ihoraho ariyo ifite ‘ububasha. None rero birashoboka ko uyu mugabo akira aya madayimoni. Kugira ngo akire birasaba ko ajya mu rusengero aba elders bamushireho ibiganza bamusengere mu mwuka basabe Imana ishobora byose imugirire impuhwe mw’izina rya Yesu. Namara kubohoka azahite atanga ubuhamya kubw’impuhwe imana yamugiriye mw’izina rya Yesu. Imana ishimwe iteka ryose.

  • Ntakindi cyakiza uyu mugabo uretse gushaka abantu basenga babanyempano bakamusengera azashake abasenzi bamusengere

  • Bazamushyire Paster Emma Ntambara i kanombe amusengere

  • Bazamujyane Ikayonza kuri Reveletion church hariyo umukoziw’Imana witwa MUHUMUZA Innocent azamusengera akire kuko yasengeye uwajyaga arya amakara, akanwa ikibido cy’amazi arakira. nuyu nawe yakira. wabariza kur 0788401462

  • ahaa ngirango nibyo bigana ahari ubushize sinasomye indi nkuru y umuntu wo mubuhindi ngo nawe atunzwe namabuye ,numva ko ngo yayamamaye ubu kubera inkuru idasazwe kuki uyu atari yaragaraye kare kose tutarumva iyo nkuru y umuhindi?

Comments are closed.

en_USEnglish