Abakinnyi bakomeye muri Cinema Jackie Appiah na Prince Osei bageze i Kigali
Abakinnyi ba sinema bakunzwe cyane muri Afurika Jackie Appiah na Prince David Osei bo muri Ghana bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mata. Bavuga ko kimwe mu bibazanye ari ugushaka imikoranire myiza n’abayobozi n’abakinnyi ba sinema mu Rwanda.
Ahagana ku i saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00Pm), nibwo aba bakinnyi bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, bahise bajya kuri Minisiteri y’Umuco na Siporo kugirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais muri iki kiganiro yavuze ko u Rwanda rushyigikiye iterambere kuri buri kintu, bityo nka Minisiteri ikaba isanga na sinema ari kimwe mu bintu bigomba kwitabwaho.
Andy Boyo umwe mu bayobozi ba sinema ‘Directors’ abakaba n’umukinnyi wo mu gihugu cya Nigeria waje aherekeje abo bakinnyi, yatangaje ko ubwo yazaga mu Rwanda hari filme yabonye zakinwe n’abanyarwanda zakabaye ziri ku rwego mpuzamahanga. Bityo asanga nibahuza imikoranire bizarushaho guteza sinema nyarwanda imbere.
Biteganyijwe ko ku kuri uyu wa kane tariki ya 1 Gicurasi 2014 aba bakinnyi bazajya muri Afurika y’Epfo aho bazaba bagiye kureba imwe muri filme bahakiniye bise ‘Off The Hook’.
Aba bakinnyi bazagaruka mu Rwanda tariki 9 Gicurasi 2014 baje kwerekana filme bise ‘Off The Hook’ izerekanirwa mu nzu izwi nka ‘Century Cinema Kigali’.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Bravo Joel nice story
AKWAABA ,,, WELCOME,,,,, MURAKAZA NEZA
Comments are closed.