Abagore biyambika ubusa ngo bashobora kubaho igihe kirekire
Ubusahakashatsi bwakozwe n’abongereza, ngo bwasanze abagore badakunda kwambara imyenda babaho igihe kirekire, kurusha abirirwa bambaye bikwije, kuburyo bari munzira zo gutora itegeko riha uburenganzira abantu bwo kwambara ubusa.
Mu nyigo ye yashyize ahagaragara “Sir Edwin Burkhart” ngo mu bagore 5000 bari hagati y’imyaka 70 na 120 yaganiriye nabo, yasanze barabayeho mu buzima bwabo badakunda kwambara imyenda, ngo bikwize.
Nkuko iyi nzobere ikomeza ibitangaza, ngo hari byinshi byiza biva ku kwiyambarira ubusa buriburi:
- Imyenda ifite ibintu byinshi byiganje mo uburozi bwivanga n’ibyuya by’umuntu, byakinjira mu ruhu, bikaba byagutera kanseri.
- Abagore bambara ubusa ngo baba bakurura abagabo benshi, bigatuma bubaka ingo byihuse. Kandi nkuko byerekanwe n’ubushakashatsi, ngo abagore barushinze bakiori bato babaho ubuzima burebure, mu buzima bwiza.
- Abambaye ubusa ngo baba babona ibintu karemano bituruka mu bimera, no mu isi dutuyemo, kandi bikaba byongera iminsi yo kubaho.
- Abagore batambara, usanga bafungutse mu mutwe, kandi bakagirira isuku imibiri yabo, bigatuma rero byongera iminsi yo kubaho.
- Imirimo yabo yo gukora imibonano mpuza bitsina iba ari nyinshi cyane, kandi ubushakashatsi bwerekanye ko imibonano mpuza bitsina ari kimwe mu bintu byibanze bituma umuntu aramba ku isi.
Philomena Bushfield ni umudamu w’imyaka 120, akaba yaratangiye kwamabara ubusa kuva kera, cyokora ngo yambaye amsogisi afite imyaka 7 gusa. Ubu Philomena atangaza ko abayeho neza, yewe aka nta n’agacurane ataka. Cyokora ngo byaba binamufasha kubona inshuti badahuje ibitsina, kuko kugeza ubu yibitseho abacuti batatu batandukanye, kandi bakiri bato.
Umuseke.com
33 Comments
Ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!!!!
ubusahakashatsi buragwira.
AHAAAAAAAAAAAAAA ISI IRARANGIYE PEEEEE
NKABANYARWANDA
TUGOMBA GUKOMERA KUMUCO
ku bagabo se ntacyo bibamarira kwambara ukuri?
Narumiwekoko
Narumiwe!abagore baramba ariko abagabo bashira kuko umusong watumara.
hahaha, ubu bushakashatsi ni ubwo kwitondera kuko bushobora kuba bufite icyo bugendereye. isi igere ku iherezo kabisa
satani satani urumugome, bangahe bamaze kwicwa na kanseri iterwa nimyenda? ibi ibi nuburyo bushya bwa satani bwokugirango tujye dusambana nkinkoko.abahungu ni mwibaze guhura nabakobwa bambaye ubusa? MANA dutabare!
imyenda byo yaba inatera cancer kuko no mu minsi yashize ikigo cy’ubuziranenge cyasabye abacuruza imyenda y’imbere kudacuruza iyambawe imwe bita caguwa,ikindi kandi ni uko muri afrika ibi bintu byatubera rwose kuko n;uruzuba rw’ino !!!
Nababwira iki,buri wese uko yishoboye,ariko mwibuka ko umunsi w’urubanza uhari,cyane ko ntawuhana uwahanutse!
Iyo ni systeme satanique,kandi se Wambara utakwambara icyatuma utarwara cancer n’iki ko nize mubuganga,ko ntaho nasanze umwenda utera cancer,mwe haraho muzi?ngaho re abagabo turazerekeza he?MANA dutabare
systeme satanique?? kuva ryari kwambara ubusa bisigaye ari ugusenga satan? mbere y’uko iyo myenda, ibibabi, n’impu bivumburwa ko byakwambarwa abantu bambaraga iki? kwambara ubusa ni ibintu bisanzwe cyane!
ABAGORE BAGOMBA KWAMBARA NTIBIKWIZE KUGIRANGO BASHIMISHE ABABAREBA.
Mwibuke ko Bibiliya icira urubanza yivuye inyuma umuntu ugusha undi mu cyaha ibi ndabivuga mbihagazeho ko abakobwa benshi biyambika ubusa ngo barangaze ababareba. Ngaho rero umunsi w’uburakari bw’Imana uri hafi abo bose bakora ibibi babigambiriye bitegure urubanza rw’uhoraho.
Yababababababa!!!!!!!!ubuse abashakashatsi bose bashakashaka nkuyu isi yaba iganahe koko birakwiyeko nawe ubwe yimenyape!
so why should u wear !!!!
evil babonye gusambana bititabirwa nkuko babyifuza none…. ahh IMANA IBASANGE ese ubundi kuramba kwisi bimaze iki. merde
yooooooooooo mbega byiza bavuze se nabagabo tukajya 2byambara wenda bakemezako uriye waryoherwa!!!!!!!!!!!!!
abazungu umurengwe warabamaze,ngo imibonano mpuzabistina myinshi yongera kurama,hahahahaha,narumiwe,urenzwe niki atavuga?????
Ubwo bushakashatsi nta shingiro bufite,kuko untu yakwibaza niba abagabo bo bitabaraba,ahubwo n’uburyo bwo kubyutsa irari
sinahakana ko ibi atari byo, ariko nanone sinshyigikiye ko mama, cg mushiki waJYE ABUNUZA KUGIRANGO ARAMBE, AHUBWO NABASHISHIKARIZA KO IBINDI BYAKORWA NKO KWIYITAHO MU MIRIRE HANAKORESHEJWE IBIRYO LOCAL BY’IWACU, SIPORO NO KWIGIRIRA IKIZERE NABYO BYADUFASHA KURAMBA URETSE KUBUNUZA
N’ibitaraza bizaza. Iyo uganiriye na bashiki bacu kumyambarire barakubwira ngo mini ntacyo itwaye. Ariko umunyarwanda yaravuze ngo imbeba irya umuhini yototera isuka. Dore amatunda y’ibigezweho. Mwashaka mwakikwiza nk’uko itegeko ry’Imana riri. Ababikira bazabanze bariveho babone kubabeshya ngo byaguzwe amaraso y’umwna w’imana.
Baba bahaze sha mujye mubihorera mu gihe ushonje biriyase wabikora ndakurahiye,sha ibi nabyo biri mu bimbabaza kuba mu hembe ryafrica inzara irimo ibica bicika abandi bari mu bushakashatsi budafashije,Mana bababarira abantu bawe!
Ariko Mana weeee,isi irashaje koko,gusa umuntu wese uzasoma ibi bintu wese yibuke ko ururimi ntacyo rupfana n’umuntu, buri wese avuga akurikije inyungu ze nimubikurikiza muzabona ingaruka zabyo,
mbagiriyerero mwite kundangagaciro y’umunyarwanda no gusoma bible mumenye icyo Imana yanga cg icyo idushakaho.tks
EMMA, uri umuntu w’umugabo cyane. erega umuntu agomba kumenya icyo yaremewe.ntabwo agomba kubaho uko abishaka. ahubwo agomba kubaho uko imana ibisha, bityo rero, ushaka kubaho uko abishaka ntacyibazo bishobora no kumuhira ariko amenye ko iminsi ye yo kubaho imana yayigize mikye igenda igabanuka. natayikoreha neza. agapha kaburiwe ni impongo.
Thax
wagira ngo arya utwuma
ahaaaaa njye ndabona ari mu mpeshyi hano iwacu i RWANDA
ubuse umugore wanjye mubwiye akajya yambara ukuri muRwanda bazanyemerera muzambarizze
ni dange
erega iyo uhaze ntakibazo wibukeko bariya bakora biriya nyuma yakazi cash zimaze kugwira uzajye kucyiyaga cya kivu urebe abanyarwanda bamaze guhagasha no kuyagwiza. bakora nkabiriya nibisanzwe nomurwanda byarahageze.uzambaze ngewukorana nabaherwe bikigali
isi irashaje kandi ibi byose ni systeme ya illuminat,ntimwashobora kubirwanya ngo bishoboke kuko ari amarenga y’ibihe bya nyuma ubundi abera tukitahira.
Mureke abapfu bahambe abapfu babo.
Erega ikibazo si ukwambara ubusa cyangwa ko twirinda kujya iyo abo bambarira ubusa mu burayi,amerika n’ahandi ngo tudashukwa!
Ikibazo ni wowe,ni jyewe!
Ese ubanye ute n’Imana yawe?
Isuzume
jye ndabona uriya ari umurerwe najye mvite fr, ntacyo ntakora kd mwibuke ko aribihe byanyuma
Twe turi abo Imana yaremeye imirimo myiza ntitugomba kubaho twambara ubusa ugomba kwambara kandi tukikwiza,kurama byo ni ibyacu Imana yarabitwemereye aliko ntiyatwemereye kwambara ubusa
DUKWIYE KWAMBARA KANDI NEZA,ESE ARI NK’UMUGORE WAWE AKAJYA AGENDA YEREKA ABAHISI N’ABAGENZI UBWIZA BWE KANDI MU BY’UKURI KO BUGENEWE UMUGABO WE GUSA URUMVA IBYO BMYAGUSHIMISHA,KANDI N’IMANA NTABWO BWAYINEZEZA
ariko twagiye tuba abantu bakuru kwambara ubusa ntakibazo ahubwo ikibazo ni ababareba ni ukugabanya amaso rero ahasigaye umuntu agakora ibimureba ukwemereye ukamukemurira ariko uwanze ugashaka ushaka.
Comments are closed.