Kode ari mu bahanzi bahatanira Euro music contest 2014
Ngeruka Faysal umuhanzi w’Umunyarwanda ukunzwe cyane mu njyana ya R&B mu gihugu cy’u Bubiligi ari naho abarizwa uzwi muri muzika nka Kode, ari mu bahanzi bahatanira ‘Euro Music Contest 2014’.
Euro Music Contest ni rimwe mu irushanwa risanzwe ribera k’umugabane w’i Burayi rihuza abahanzi bahagarariye ibihugu byabo bigera kuri 40, iri rushanwa ryashyize ahagaragara abahanzi bazaryitabira ku itariki ya 10 Werurwe 2014 hazaho umunyarwanda Faysal uzaba ahagarariye igihu cy’u Bubiligi.
Biteganyijwe ko ku itaiki ya 30 Kamena 2014 abahanzi bazaba bitwaye neza bazerekeza mu gihugu cy’u Bufaransa mu Mujyi wa Paris ari naho hazabera final y’iryo rushanwa.
Ngeruka Faysal si ubwa mbere yitabira amarushanwa mpuzamahanga, dore ko mu mwaka wa 2007 yitabiriye irushanwa ryitwa ‘Idols’ ryabereye muri Afurika y’Epfo, icyo gihe akabba yaraje kuviramo mu myanya ya nyuma kubera kubura amajwi.
Faysal rero yanitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari ribaye ku nshuro yaryo ya mbere mu mwaka wa 2011, gusa ntiyaje kugira amahirwe yo kugera kure kuko zimwe mu ndirimbo ze wasangaga abanyarwanda batazizi neza.
Nyuma yo kuva muri iri rushanwa yahise yerekeza mu Bubiligi, aho yaje gukora indirimbo yise ‘One’ yanatumye amenyekana cyane muri icyo gihugu. Gushyigikira Faysal rero, ni ukujya ku rubuga rwa www.euromusiccontest.com ugakora ‘Like’ ku izina rye, bityo ukaba umuhaye amahirwe yo kuzakomeza mu kiciro kindi kizakurikiraho.
Reba amashusho y’indirimbo ‘One’ yatumye Kode akundwa cyane mu Bubiligi.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=iIrpY3Dyfp4″ width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com