PGGSS IV: Abahanzi bakoranye umuganda n’abapfakazi n’impfubyi b’i Bumbogo
Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kane ribaye, bakoranye umuganda n’abapfakazi ndetse n’impfubyi zibana batuye i Bumbogo kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Mata.
Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo, Akagali ka Nyagasozi, mu Mudugudu wa Utarishonga hatuye imiryango igera kuri 72, kuri uyu wa gatandatu aba bahanzi bifatanyije n’impfubyi n’abapfakazi bakora umuganda rusange.
Uyu munsi aba bahanzi batanze litiro 5 z’amavuta yo guteka, 15kg z’umuceri ndetse na 5kg z’isukari kuri buri muryango banatanga n’ibitenge ku bacecuru mu miryango igera kuri 29 ifite abasaza n’abakecuru bari hejuru y’imyaka 55 .
Mu bikorwa byari biteganyijwe byo kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iki nicyo cyari igikorwa cya nyuma muri uyu mwaka kuri aba bahanzi, gusa bikaba biteganyijwe no mu yindi myaka bazajya bifatanya n’abanyarwanda muri rusange.
Mu bikorwa nk’ibi, aba bahanzi n’abayobozi ba BRALIRWA na EAP basuye urwibutso rw’ i Nyanza-Kicukiro bahatanga ubwishingizi bwa Mituel de Sante ku baturage bagera ku 166 ituye i Gahanga, nyuma baha amashanyarazi amazu agera ku 10 y’abapfakazi i Nyamirambo, uyu munsi bakaba bari i Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu muganda n’abapfakazi n’impfubyi zibana.
Ku itariki ya 3 Gicurasi 2014 i Huye niho hazasubukurirwa ibitaramo (Roadshows) bya PGGSS IV, akaba ari nabwo abakunzi b’abahanzi bazatangira gutora bakoresheje ubutumwa ‘sms’ bitorera abahanzi bakunda.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
i like
Comments are closed.