“Guhindura injyana ntaho bihuriye n’ubutumwa ndirimba”- King James
Ruhumuriza James umuhanzi uzwi cyane muri muzika nka King James, aratangaza ko kuba asigaye akora injyana ya Afrobeat bitavuze ko ubutumwa yaririmbaga bwahindutse, kuko ngo ntaho buhuriye n’injyana iyo ariyo yose yaririmba.
Ibi abitangaje nyuma y’aho benshi mu bakurikirana muzika nyarwanda ndetse n’abakunzi be muri rusange batacyumva indirimbo ze zituje zinuzuye amagambo y’urukundo mu gihe ubu aririmba ku buzima busanzwe kenshi.
Mu kiganiro na UM– USEKE, King James yagize ati “Ntabwo kuba ntagikora R&B cyane byahinduye ubutumwa nagezaga ku bakunzi banjye cyangwa se Abanyarwanda muri rusange. Kuko imwe mu mpamvu ndimo kwibanda kuri Afrobeat cyane, hari abakunda R&B n’abakunda Afrobeat, rero ngomba bose kubashimisha kimwe”.
King James ni umwe mu bahanzi begukanye Primus Guma Guma Super Star yari ibaye ku nshuro ya 2, nyuma ya Tom Close wari yegukanye iryo rushanwa ku nshuro ya mbere.
Uyu muhanzi yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo,’Birandenga, N’iki utabona, Narashize’ ndetse n’izindi. Nyuma aho atangiriye gukora injyana ibyinitse y’inyafurika bita ‘Afrobeat’, yatangiye kuririmba indirimbo nka,’Ndagutegereje, Yaciye ibintu’.
Kuri ubu King James yashyize hanze indirimbo yise ‘Zizane’ imwe mu ndirimbo benshi bavuga ko irimo ubuhanga bwinshi.
Umva indirimbo ‘Zizane’ ya King James yashyize hanze.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
This one is good too.
Comments are closed.