“Banza umenyekane mu Rwanda mbere yo kujya gushakira hanze”- Amag The Black
Hakizimana Amani umuhanzi mu njyana ya HipHop wamanyekanye cyane muri muzika nka Amag The Black, aratangaza ko abahanzi bakwiye guhindura imikorere yabo ya muzika, kuko ngo kubyuka wumva ko ugiye gukorana n’umuhanzi wo hanze y’ u Rwanda wabanza ukareba ko ukunzwe mu Rwanda.
Amag The Black atangaje aya magambo nyuma y’aho benshi mu bahanzi bo mu Rwanda usanga bakunze kwerekeza mu bihugu bituranye n’u Rwanda gukorana n’abahanzi baho bakunzwe.
Amag The Black yatangaje byinshi kuri abo bahanzi ndetse anerekana imbogamizi ziri muri uko kujya gushakisha abanyamahanga kandi mu Rwanda hari abandi bahanzi bazi kuririmba.
Yagize ati “Njye mbona rimwe na rimwe hari abahanzi bangiza amafaranga yabo ibyo nakwita ‘gusesagura’, kuko gufata amafaranga yawe ukajya hanze gushaka abahanzi baho bakunzwe ngo mukorane indirimbo ese mu Rwanda ho urakunzwe cyangwa urazwi?
Nibaza ko niba ufata amafaranga yawe ukayajyana hanze, hari byinshi wirengagije ko n’u Rwanda rukeneye, kuko iyo uyatanze kuri uwo muhanzi cyangwa ugiye kugukorera indirimbo ‘Producer’ banza wibuke ko uyimye abanyarwanda ukayaha abanyamahanga.
Ese kuki nta muhanzi wo muri ibyo bihugu uraza mu Rwanda ngo ashake umuhanzi bakorana indirimbo? Nuko se twese turi abaswa?, mureke aho kubashyira amafaranga yacu dukore cyane nabo bazana ayabo mu Rwanda”.
Abajijwe inama yaha abahanzi bagenzi be yakomeje agira ati “Niba wumva ushaka gukorana n’umugande indirimbo, aho kujya kumushaka ririmba mu cyongereza cyangwa se uririmbe ikigande”.
Amag The Black yakomeje avuga ko gahunda afite muri muzika ari ukurushaho kuririmba ku buzima bwa buri munsi abantu bahura nabwo, barushaho kwiteza imbere aho gutegereza umuntu uwo ariwe wese ngo aze kubafasha.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
yebaba AMAG weee!!! cyakoze this is from you kabisa!!!! iyo ubona umuntu agusiga, wimukurura ahubwo shyiramo ingufu umuceho!!!! injyana uririmba koko nka UGANDA wakorana nande Collabo? mwavugana gute? try home boss.
Comments are closed.