“Kwitwa ‘Nzaramba’ niyo mpamvu ndambye muri muzika”- Senderi
Senderi International Hit umuhanzi w’udushya twinshi, akaba n’umwe mu bahanzi bakora injyana ya Afrobeat, aravuga ko kuba ababyeyi be baramwise amazina ya ‘Nzaramba Eric’ aribyo bitumye aramba muri muzika.
Senderi International Hit ni umwe mu bahanzi bakuru bakigaragara mu marushanwa ahuza abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda mu gihe benshi mu bahanzi banaje muri muzika nyuma ye batagikora muzika.
Senderi yabwiye Umuseke ko we asanga n’amazina y’ababyeyi bita abana babo hari icyo aba ashatse kuvuga cyangwa se agira icyo asobanura ku buzima bwabo.
Yagize ati “Nsanga kuba naravutse ababyeyi banjye bakumva ko ngomba kwitwa Nzaramba Eric ari kimwe mu bitumye nkiriho ndetse ndambye no muri muzika yanjye nkora.
Igihe maze muri muzika hari abahanzi benshi cyane bagiye bayireka, ndetse hari n’abahanzi bato kugeza ubu ndusha gukundwa, mbona rero n’izina ry’umuntu hari icyo riba risobanuye”.
Senderi International Hit ni umwe mu bahanzi baherutse kwegukana ibihembo bya Salax Awards, yahize bagenzi be bo mu njyana ya Afrobeat nka Uncle Austin, Mico The Best na Kamichi n’abandi.
Abajijwe niba nta muhanzi yaba afana nubwo nawe ari umuhanzi, yavuze ko bose yumva ibihangano byabo kimwe, ariko mu gihe yaba aretse muzika ko hari abo yafasha gutera imbere kurushaho.
Joel Rutaganda ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Va kunjiji
Comments are closed.