“Uko ntakwibagirwa izina ryanjye ni nkuko ntakwibagirwa ibyabaye mu 1994”- Emmy
Nsengiyumva Emmanuel umuhanzi uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wamenyekanye cyane mu Rwanda ku izina rya Emmy ubwo yakoraga indirimbo zirimo iyitwa ‘Nsubiza’, aratangaza ko nta muntu ushobora kwibagirwa izina rye, ari nako kwibagirwa ibyabaye mu Rwanda mu 1994 bidashobora kubaho.
Ibi abitangaje nyuma y’aho abanyarwanda na bamwe mu nshuti zabo batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Mujyi wa Texas, bibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.
Emmy yabwiye Umuseke ati “Umunyarwanda aho ari hose ntashobora kuzibagirwa ibyabaye mu 1994, kuko ni amateka mabi yaranze igihugu cyacu kandi tugomba guharanira ko bitazongera kuba ukundi.
Bityo kuri njye numva uko muntu adashobora kwiba yakwibagirwa uko yitwa aramutse nta kibazo afite, ari nkuko nta muntu wakwibagirwa amateka yaranze u Rwwanda mu 1994”,
Emmy utuye muri Leta ya Texas yakomeje avuga ko yifatanyije n’Abanyarwanda bose muri iyi minsi 100 yo kwibuka.
Uyu muhanzi ubu akaba arangije umwaka wa mbere wa kaminuza aho akurikirana ibijyanye n’ubuvuzi ‘Medecine’.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com