Itsinda rya TBB rirahamya ko nta gihembo na kimwe kizongera kuricika
Mc Tino, Benjamin na Bob abahanzi bagize itsinda rya TBB, nyuma y’aho umwaka wa 2013 nta gihembo na kimwe begukanye mu marushanwa abera mu Rwanda, ngo noneho umwaka wa 2014 nta gihembo kigomba kubaca mu myanya y’intoki.
Amarushanwa akunze kugaragaramo cyane abahanzi baba barakoze cyane mu mpera z’umwaka arimo Salax Award na PGGSS, iryo tsinda rirahamya ko yombi riyafite mu mwaka wa 2014.
Ibi Mc Tino umwe mu bahanzi bagize iryo tsinda yabitangaje nyuma y’aho bashyiriye hanze amashusho y’indirimbo nshya bashyize hanze bise ‘Iyizire’.
Mc Tino yagize ati “Ndahamya neza ko kugeza ubu TBB ari rimwe mu matsinda akomeye mu Rwanda, bityo rero mu gihe abantu bajyaga bumva ko ibihembo ari iby’itsinda ryabaga rizwi, ubu noneho ntabwo bizajya biba byoroshye kuko simpamya neza ko hari itsinda riturenze kugeza ubu”.
Nyuma y’ayo mashusho rero barateganya gukorana n’abahanzi bakomeye bamwe na bamwe bo mu gihugu cya Uganda na Tanzania.
Reba amashusho y’indirimbo ‘Iyizire’ ya TBB.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=xMAgFjZl7fA&list=UUF6_hxgb1Ly0fYUsVJY00CQ” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com