Digiqole ad

Peace na Hope bashyize hanze amashusho y’indirimbo bakoranye yitwa ‘Honey’

Jolis Peace umubanzi witabiriye irushanwa rihuza abahanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rya ‘Tusker Project Fame’, yashyize ahanze amashusho y’indirimbo yakoranye na Hope wegukanye iryo rushanwa bise ‘Honey’.

Peace na Hope mu ndirimbo bise 'Honey'
Peace na Hope mu ndirimbo bise ‘Honey’

Mu minsi ishize nibwo aba bahanzi byavugwaga ko nyuma yo gukora amajwi (Audio) y’indirimbo Honey baba  barimo no gukorana indi ndirimbo, bityo bamwe bakaba baribazaga nimba hari gahunda baba bafitanye yo gushyira hanze album yose bakoranye.

Nyuma y’aho bashyiriye hanze amashusho y’indirimbo ‘Honey’, Peace yatangaje ko we ndetse na Hope bafite gahunda yo guhuriza hamwe imbaraga bakazamura muzika y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Inzozi zanjye zose zinyereka ko muzika aribwo buzima bwanjye, bityo kuba nkorana na Hope umuhanzi ukunzwe muri aka Karere, bizatuma na muzika yo mu Rwanda irushaho kumenyekana”.

Abajijwe agashya kaba kari muri ayo mashusho y’indirimbo ‘Honey’ yakoranye na Hope, yavuze ko itandukanye n’izindi video kuko batigeze bajya ahantu henshi nkuko bimenyerewe mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi.

Reba amashusho y’iyo ndirimbo

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=Rp5jI3oM37E&feature=youtube_gdata_player” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish