Bruce Melodie yanze gushyira hanze indirimbo yari yishyuriwe na Hirwa Henry
Itahiwacu Bruce umuhanzi mu njyana ya R&B mu Rwanda uzwi muri muzika nka Bruce Melodie, yanze kwirirwa ashyira hanze indirimbo ya mbere yakoze akijya muri studio yari yishyuriwe na nyakwigendera Hirwa Henry wari umuhanzi muri group ya KGB (Kigali Boys).
Nyuma y’aho ku itariki ya 01 Ukuboza 2012 Hirwa Henry wahoze mu itsinda rya ‘KGB’ atabarukiye, indirimbo yasize yishyuriye Bruce Melodie yanze kuyishyira hanze bitewe n’uko we avuga ko nta mpamvu yo kuyisohora mu gihe uwayimwishyiriye nta wuhari ngo ayumve.
Bruce Melodie yabwiye Umuseke ati “Ikintu kimwe kimbabaza kinatuma ntakurikirana indirimbo nari nishyuriwe n’umuvandimwe nakwita mukuru wanjye Hirwa Henry, ni uko idashobora kunshimisha kuko adahari ngo yumve uburyo ikoze cyangwa nayiririmbye.
Naho amagambo agize iyo ndirimbo ampora ku mutima kandi buri gihe iyo mbona intambwe ngenda ntera, mu isengesho nsaba Imana ni ukuzampuza nawe nkamushimira ku bw’inzira yasize amparuriye”.
Bruce Melodie abajijwe izina ry’iyo ndirimbo yagize ati “Ntabwo twari twakayise izina, kuko na Producer wayikoraga ariwe Jackson Dado yahise acika intege zo kuyirangiza”.
Bruce Melodie yavutse ku itariki ya 02 Werurwe 1992, ni umuhanzi umaze kugira izina rikunzwe cyane bitewe n’imiririmbire ye. Zimwe mu ndirimbo zatumye amenyekana harimo, Inkovu, Tubivemo, Nyerekana.
Hirwa Henry, umuhanzi wahoze mu itsinda KGB wari wagiriye neza uyu musore wari utaramenyekana icyo gihe, we yitabye Imana tariki 1 Ukuboza 2012.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Urifuza ko Imana yazaguhuza nawe ukamushimira, ariko Bruce ntugasetse ubwo inzira banyuramo bitaba Imana ntuyizi.nizere ko utifuza kuyitaba ngo ubone uko yaguhuza nawe reka reka rwose turagukeneye
Comments are closed.