Digiqole ad

Impamvu abahanzi bo mu Rwanda badakunze kugaragaza abakunzi babo

Benshi mu bahanzi bo mu Rwanda usanga badakunze kwerura ngo bashyire hanze abakunzi babo, nyamara nyuma y’igihe gito ukumva ngo barabana cyangwa se babyaye. Impamvu rero ngo ni uko baba bashakwa na benshi bityo bigatuma baterekana abo bakundana ku mugaragaro.

Jay Polly na P-Fla bari mu bahanzi bagiye babyarana n'abakunzi babo byarabanje guhakanwa
Jay Polly na P-Fla bari mu bahanzi bagiye babyarana n’abakunzi babo byarabanje guhakanwa

Ibi byagiye bigarukwaho cyane na bamwe mu bakunzi b’abahanzi bibaza impamvu benshi muri bo badakunze kugaragaza abakunzi babo yaba ku ruhande rw’abahanzi, cyangwa abahanzikazi.

Nyamara bamwe mu bahanzi basanga kwerekana ko ufite umukunzi nta gisebo kirimo, nubwo benshi bakunze kubitera utwatsi nyuma y’igihe gito ukumva ko bamaze kwibaruka.

Mu kiganiro na UM– USEKE, bamwe mu bahanzi batashatse ko amazina yabo ajya hanze bagize bati “Ntabwo ari byiza ko wirirwa werekana ko ufite umukunzi, kuko ejo n’ejo bundi ushobora gutandukana nawe bityo bigatuma n’undi wakwaka ubushuti abukwimye kubera ko akuzi ukundana na kanaka”.

Nubwo hari benshi bemeza ko nta mpamvu yo kwerekana ko ufite uwo ukunda ku mugaragaro, hari n’abandi bavuga ko mu gihe ukunda umuntu udakwiye kumuhisha kuko ariho hakunze kumva ingeso mbi zo kuba mwacana inyuma.

Nemeye Platini (Dream Boys) ku ruhande rwe, asanga mu gihe ufite umukunzi nta mpamvu n’imwe yo kumuhisha. Yagize ati “Nimba koko mwemeranyije ko mukundana nta mpamvu yo guhisha hisha urukundo rwanyu, kuko aho niho usanga uhura n’abakobwa iyo uri umuhungu, cyangwa abasore uri umukobwa bashobora gutuma utandukana n’uwo mwamaze kwemeranya ko mukundana.

Kuri njye nsanga nimba uri mu rukundo nta mpamvu yo kubihisha kuko n’ubundi ejo n’ejo bundi biramenyekana ahubwo ugasanga n’abantu bagufashe ukundi kuntu”.

Kugeza ubu hari bamwe mu bahanzi bagiye bavuga ko nta bakunzi bafite nyuma y’igihe gito ugasanga barabana mu nzu imwe cyangwa se babyaranye, hari Jay Polly, Amag The Black, Bulldogg, Jack B, Paccy, Josy, Rafiki, P- Fla n’abandi benshi.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • KUGIRA UMUKUNZI??????????UMUHABARA????UMUSAMBANYA!!!!!!SI UMUCO MWIZA ,MBEGA UMUBILI UKUNANIYE……NA BA MALAYA NTA WURABICA/KIRETSE KO BAFUNGWA IMBERE YO GUSUBIZWA MU BUZIMA BUSHAJEBASHIKI BACU SI ISOSI YO GUHONJA(SHICLETTE,BAKANJAKANJA UBURYOHE BUHEZE BAGACIRA).ABASORE BACU SI IMYANDA YIYANDARIKA, UMUGIRA NEZA KOBWA WESE ASANGA KU NZIRA!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish