Gakondo Group igitaramo bakoreye mu Busuwisi kitabiriwe n’abantu benshi
Mu gitaramo cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyateguwe na Kaminuza yitwa Zurich yo mu gihugu cy’u Busuwisi, igatumiramo itsinda rya Gakondo Group rigizwe na Massamba Intore, Jules Sentore na Ngarukiye Daniel, baraye bakumbuje abanyarwanda bari muri icyo gihugu u Rwanda.
Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 16 Mata 2014 ahagana i saa sita z’ijoro nibwo aba bahanzi bafashe indege berekeza k’umugabane w’i Burayi mu gihugu cy’ u Busuwisi, mu ijoro ryakeye nibwo igitaramo bagombaga gukora cyaraye kibaye aho kitabiriwe n’abantu benshi baje kwifatanya n’abanyarwanda baba muri icyo gihugu.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Jules Sentore yatangaje ko nubwo cyari igitaramo kitari icyo kubyina cyangwa ngo abantu banezerwe, abanyamahanga babashije kumenya bimwe mu muco nyarwanda kandi bishimira aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 20 gusa ruvuye mu kaga.
Biteganyijwe ko abahanzi nka Jules Sentore na Ngarukiye Daniel bazagera mu Rwanda ku wa kabiri tariki ya 22 Mata 2014 naho Massamba Intore akazaza nyuma yabo gato kubera gahunda zindi yagize.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Joel uratubeshye…abantu benshi barihe?
nanjy nibyo nashakaga kubaza!!
Comments are closed.