Ibaba ry’ikinyugunyugu
Igihe abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Ohio muri Amerika bakoraga ubushakashatsi ku kinyugunyugu kinini abahanga bita Morpho Didius, baje kuvumbura ko nubwo iyo urebye ibaba ryacyo usanga ryoroshye kandi rimeze nkirisennye ariko burya ngo ritwikiriwe n’utugaragamba duto cyane tumeze nk’amategura asakaye igisenge cy’inzu akirinda gutoha.
Iyo ibitonyanga cyangwa umwanda biguye kuri aya mababa bihita bimanuka nta kibazo binyuze ku mihiro ifukuye kandi iteganye kuri buri baba.
Abahanga barashaka kwigana iryo baba bagakora utuntu two mu rwego ryo hejuru muri tekinoloji two gushyira mu bikoresho byo mu nganda n’ibyo kwa muganga tubirinda umwanda cyangwa amazi.
Nubwo bimeze gutyo ariko, amababa y’ikinyugunyugu aroroshye cyane ku buryo kuguruka bikigora iyo hagize ivumbi riyagwaho.
Abashakashatsi batandukanye bakomeje kwiga ibyaremye ngo barebe imikorere yabyo bityo bakore amamashini ahambaye azafasha abantu mu kazi kabo ka buri munsi.
Source: Nimukanguke!, Mata, 2014
ububiko.umusekehost.com