Punjab mu Ubuhinde bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Muri Leta ya Punjab, ruguru mu gice cy’uburengerazuba bw’Ubuhinde gihana imbibe na Pakistan, mu gikorwa cyateguwe n’abanyeshuri b’abanyarwanda biga kuri Kaminuza ya ’Lovely Professional University’’ kuwa 13 Mata habereye ibikorwa byo gusoza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ibikorwa by’urugendo rwo kwibuka rwakurikiwe n’ibiganiro bitandukanye byerekeranye no kurwanya Jenoside.
Ihuririro AMPLE Foundation rigizwe n’abanyehuri b’abahinde nabo bafite munshingano kurwanya Genocide bifatanije n’abanyeshuri b’abanyarwanda muri iyi mihango.
Mu biganiro byatanzwe hasobanuwe uko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe, uko yashyizwe mubikorwa ndetse hanavugwa aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma nyuma y’imyaka 20 Jenoside ibaye.
Umuyobozi ushinzwe ibibazo by’abanyeshuri muri iyo Kaminuza, wari uhagarariye ubuyozi bwa kaminuza yashimiye abanyeshuri kuba bakomeje umugambi wo kurwanya Jenoside ku isi.
Mu butumwa bwohererejwe uyu muhango wabereye Punjab, Rwamucyo Erneste uhagarariye u Rwanda mu Buhinde yasobanuye ko imyaka 20 atari myinshi kuko ibikomere, ihahamuka ndetse n’ibindi bikiboshye imitimya y’abarokotse Jenoside ku buryo wakeka ko Jenoside yakozwe ejo hashize. Mu butumwa bwe ashimira abifatanije n’u Rwanda bose muri ibi bihe byo kwibuka
Ubwo butumwa bugira buti “kwibukwa ku nshuri ya 20 ni uburyo bwo kwereka umuntu ku giti cye n’umuryango rusange w’abatuye isi ko Jenoside ari ishyano ridasanzwe kandi ko idakwiye kongera ukundi.”
Ubu butumwa kandi bwakanguriraga buri wese kubishyira mu nshingano ko Jenoside idakwiye kureberwa aho irimo itegurwa cyangwa ishyirwa mubikorwa ku isi.
ububiko.umusekehost.com