Gisa ngo “utabanye neza n’abazamura abahanzi ntaho muzika yakugeza”
Abazamura abahanzi ndetse n’abandi bagira uruhare mu kuzamura umuziki, umuhanzi Gisa cy’Inganzo avuga ko ngo iyo utabanye neza nabo umuziki wawe utazamuka. Aganira n’Umuseke avuga ko kuba umuhanzi ari umuhanga byonyine abona ubu bitagihagije.
Gisa bamwe bakunda kuvuga ko ari umuhanzi w’umuhanga ariko ngo utaba ufite gahunda cyane mu muziki. Mu gihe hatoranywaga abahanzi 15 bakunzwe mu Rwanda bashakagamo 10 bazajya muri PGGSS IV, ntiyajemo, benshi babyibazaho kuko ngo yari amaze igihe yigaragaza.
Gisa Cy’Inganzo yatangarije Umuseke ko atari imyitwarire mibi y’umuhanzi ahubwo ko kuzamuka ukamenyekana cyane bisaba kuba nta muntu ukora mu myidagaduro mubanye nabi.
Yagize ati “Byakomeje kugenda bivugwa ko nshobora kuba ntashobotse nica gahunda, nywa inzoga ndetse n’ibindi.
Ariko se koko mu bahanzi bose bari mu Rwanda ni Gisa gusa ukora ibyo bintu? Njye nsanga mbere y’uko umuntu areba ibibi byawe yakabanje ibyiza, ariko nawe yarebye ibibi bye.
Mu muziki hano mu Rwanda rero ikibazo si ibyo byose, ahubwo kugirango ugere kure bisaba kugira umubano mwiza n’abantu bose bakora mu myidagaduro. Ese ubwo byakunda ko nta muntu mugirana ikibazo?”.
Gisa avuga ko hari abahanzi bagenzi be nabo bibaza impamvu atazamuka mu gihe ngo ari umwe mu bahanga mu kuririmba mu Rwanda ubu.
Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo nka “Samantha”, “Inkombe”, “Isubireho”, “Je t’aime” () ndetse n’izindi yagiye akorana n’abandi bahanzi barimo Jay Polly mu ndirimbo bise ‘Ikosora’.
Joel RUTAGANDA
ububiko.umusekehost.com