Digiqole ad

Urutonde rw’abahoze muri Mukura VS bahitanywe na Jenoside

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Ikipe ya Mukura Victory Sport yabuze abakinnyi n’abandi bakozi  bayo makumyabiri na batanu.

Ikipe ya Mukura VS/Photo Ruhagoyacu
Ikipe ya Mukura VS/Photo Ruhagoyacu

Nubwo hari andi makipe afite abakinnyi bishwe muri Jenoside ariko ikipe ya Mukuran iyo yabuze benshi kurusha ayandi.

Nk’uko umunyamabanga mukuru wa Mukura, Emmanuel Ntakirutimana yabibwiye The New Times, kugeza ubu bamaze kubarura abantu makumyabiri na batanu bahitanywe na Jenoside bo muri iriya kipe.

Yongeraho ko muri rusange Mukura yabuze abantu barenga ijana ariko ko ubu bamaze kumenya neza abagera kuri makumyabiri na batanu.

Guhera muri  1995, Ikipe ya Mukura niyo Kipe yonyine yatangiye gushakashaka aho abantu bayo baguye muri Jenoside. Muri bo harimo abakinnyi, abafana, abatoza ndetse n’abayobozi bakuru b’ikipe.

Muri ibi bikorwa hagiye haba amarushanwa y’umupira w’amaguru ariko aza guhagarara kubera ubushobozi bucye.

Ntakirutimana yemeza ko bazakomeza gukora uko bashoboye biriya bikorwa bigakomeza  hashingiwe ku ngengabihe  n’ingengo y’imari bafite.

Dore urutonde rw’abantu makumyabiri ba batanu bahoze muri Mukura bishwe muri Jenoside :

1. Paul Gakuba,

2. Faustin Ngarambe,

3. Laurent Masabo,

4. Kayitakire Athanase,

5. Pierre Claver Karenzi,

6. Pierre Nsonera,

7.  Félicien Ngango,

8.  Ntagorama,

9. Joseph Ndakaza,

10. Kanamugire,

11. Servillien Karabaranga,

12. Charles Mulindahabi,

13. Faustin Mukubu Rucyahana,

14. Rutiyomba,

15. Rugema,

16. Karongire,

17. Emmanuel Kente,

18. Camille Kayihura,

19. Charles Sitaki,

20. Théophile Rutagengwa,

21. Jean Paul Musisi,

22. Justin Rudasingwa,

23. Martin Rutegazihiga,

24. Eugène Mugirwa,

25. Janvier Rutiyomba.

NIZEYIMANA Jean Pierre

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish