Ishuri rya UR-CE (ryahoze ari KIE) ryafashije abapfakazi i Nyamagabe
Mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane cyo gufasha ababyeyi b’incike barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Karere ka Nyamagabe, Umurege wa Gasaka, Akagari ka Nzega mu Mudugudu Gasaka, Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’imari mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha uburezi UR-CE, Kamali Alphonse yasabye aba babyeyi gukoresha neza impano bagenewe n’iri shuri kugira ngo bayubake.
Ni igikorwa cyateguwe n’abanyeshuri bibumbiye mu Muryango AERG-CE(College of Education) bafatanyije n’ubuyobozi bw’iri shuri kugira ngo bahe aba babyeyi ubufasha bw’ibanze burimo matola zo kuryamaho, amatungo amagufi( ihene) n’ibikoresho byo rugo mu rwego rwo kwiteza imbere.
Kamali Alphonse yagize ati “ Izi hene nizo kuboroza kugira ngo mubone agafumbire bityo muhinge mweze. Izi matola zo zizabafasha kuruhuka muvuye mu mirimo.”
Umwe mu bahawe izi nkunga ni umukecuru w’incike urera umukobwa nawe wasigaye wenyine kandi urwaye Diyabete.Umukecuru Mukarwemera Penina yatubwiye ko kwemera kubana no kurera uyu mukobwa yabitewe n’umutima wa kimuntu kuko ubundi ntacyo bapfana.
Ati “ Uyu mwana namusanze mu bitaro baramutereranye mpitamo kumuzana turibanira. Ubu arwaye Diyabete kandi nta miti afite. Sinshobora kumuha igikoma kirimo isukari kandi nta n’ubufasha FARG impa.”
Uyu mubyeyi avuga ko na Leta nta bufasha imuha. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Gasaka Ingabire Jean Chrysostome wabwiye Umuseke ko uyu mukobwa Murekatete Mariya yasigaranye na musaza we ariko ko uyu nawe yangiritse mu mutwe ku buryo ntacyo yamumarira.
Mureketete avuga ko nta bundi burwayi cyangwa ibikomere afite uretse gusa iyi Diyabete yamuzahaje.
Yongeyeho ko ubu bufasha buzakomeza kandi abasabako babubyaza umusaruro ntibubapfire ubusa kandi ari ingirakamaro.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Gasaka Ingabire Chrysostome yashimiye umuryango AERG-CE n’ubuyobozi bwa UR-CE ku mpano y’urukundo batanze kandi asaba abaturage kuzayikoresha biyubaka.
Mu rwego rwo kubafasha guhinga kijyambere hagamijwe imirire myiza, umuryangi wa AERG-CE n’ubuyobozi bubakiye aba babyeyi uturima tw’igikoni tuzaterwamo imboga.
Ubufasha bwahawe ababyeyi batanu bagizwe incike na Jenocide batoranyijwe n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Gasaka bakeneye ubufasha bwihitirwa kurusha abandi.
Iki ni igikorwa ngarukamwaka gikorwa na AERG-CE mu rwego rwo gufasha abarokotse Jenoside kudaheranwa n’ubukene cyangwa agahinda.
Mu bikoresho bahawe harimo amabase manini, amasabune maremare, matela nini, amajerekani, n’amatungo magufi.
NIZEYIMANA Jean Pierre
ububiko.umusekehost.com