Digiqole ad

Amag The Black ababazwa no kuba nta ndirimbo yo kwibuka agira

Nizeyimana Aman uzwi nka Amag The Black muri muzika, nyuma y’aho ari umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda ngo yaba ababazwa no kuba nta ndirimbo yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agira.

Amag The Blac ababazwa cyane no kuba nta ndirimbo yo kwibuka agira
Amag The Blac ababazwa cyane no kuba nta ndirimbo yo kwibuka agira

Imwe mu mpamvu uyu muhanzi yatangaje ituma ababara kuba atabona uko atanga ubutumwa muri iki gihe cyo kwibuka, ngo injyana ya HipHop akora atabona uko aririmba ibimuri ku mutima.

Ubwo abahanzi bagera ku 10 bari mu irushanwa rya PGGSS IV kuri uyu wa gatatu tariki ya 9 Mata 2014 bajya gusura urwibutso rwa Nyanza-Kicukiro, uyu muraperi yatangaje ko ababazwa cyane no kuba nta ndirimbo afite yo kwibuka.

Yagize ati “Nimba hari ikintu kindya mu mutwe ni ukuba mbura uko nkora indirimbo yo kwibuka muri iki gihe, kuko si ukubura amafaranga yo kuyikora ahubwo nibaza uburyo nayiririmba ndapa uko abantu bakumva ubutumwa bwanjye”.

Yakomeje avuga ko atari ikibazo cye ku giti cye gusa, ahubwo ko ari ikibazo ku bahanzi bose bakora injyana ya HipHop. Ariko ko muri iki gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 20, yifatanyije n’imiryango yabuze ababo impfubyi n’abapfakazi.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • wrong reason! ntanjyana n’imwe itagufasha kwibuka wabishyizemo ubushake, uzumve indirimbo ya big doom yitwa nener again no, iri muri hip hop!

  • NK’ ABARAPEUR NAMWE MWIHANGANE MUSHAKISHE WANGU HIP HOP IYJANYE N’ IGIHE TUGEZEMO CYO KWIBUKA. THX

  • AMAGI, AHO KUVUGA RIBI NA BUUU. Wabuze reson ifatika reka kwirarira.

Comments are closed.

en_USEnglish