Aho kugira ngo Leta igure Mudasobwa nshya turazisana ubwacu-Mukashyaka
Nyuma y’icyumweru abanyeshuri bo muri Tumba College of Technology bari gusana za mudasobwa zippfuye, umwe muri bo witwa Mukashyaka Janvière ejo yabwiye UM– USEKE ko bo bakoresha ubumenyi bwabo mu kuzisana aho kugura izindi kandi babifiye ubumenyi.
Yagize ati “ Izi Mudasobwa akenshi zari zapfuye ahinjiza umuriro kandi biba ari ibintu bidakomeye ku buryo twagura izindi. Amafaranga Leta yagatanze mukugura izindi arabikwa.”
Muri ibi bikorwa, abanyeshuri ndetse n’abakozi basannye Mudasobwa zigera ku 121 zari zimaze iminsi zaratereranywe mu bigo bitandukanye by’amashuri aho zavugwagaho ko zari zimaze gupfa.
Mukashyaka janviere avuga ko mu kuzisana nta mbaraga nyinshi byabatwaye.
Umuyobozi w’icyi kigo Eng. Gatabazi Pascal yashimye Ikigo cya REB ( Rwanda Education Board) ku bufatanye n’ikigo ayoboye ndetse anashimira uruhare bariya banyeshuri bagize kugira ngo ziriya Mudasobwa zongere zikore.
Yagize ati “Dushimishwa n’uko ubumenyi duha aba bana bushobora kuvamo umusaruro. Biradushimisha iyo ibyo tubigisha bijya mu bikorwa.”
Eng. Gatabazi Pascal yakomeje avuga ko ibi kubikora bidaterwa no kugira amafaranga menshi ahubwo babikora ku bw’inyungu z’umuryango nyarwanda.
Avuga ko ikigo cya Tumba College of Technology ayoboye gifitanye amasezerano no Leta binyuze muri REB yo kujya kibakorera Mudasobwa cyane cyane ko ngo 99 ku ijana y’izi mudasobwa ziba zafite utubazo duto duto twakemurwa vuba.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ikoranabuhanga muri REB Dr. Evode Mukama yavuze ko ibi bikorwa bya Tumba College of Technology bikazafasha u Rwanda rwose .
Yagize ati “Amafaranga y’u Rwanda amaze gutangwa kuri izi Mudasobwa bagura ni menshi. Turifuza ko haba ibintu byakorerwa mu Rwanda kurusha mu mahanga, turashaka kugira u Rwanda ihuriro ryo gukoreramo mudasobwa kandi bizashoboka kuko hari intambwe imaze guterwa kugeza ubu.”
Dr. Evode yakomeje avuga ko buri mwaka batanga Mudasobwa nshyashya zigera ku bihumbi 100 mu mashuri none ubu bazajya bateganya ko nigira ikibazo bazajya bazisana bakongera kuzikoresha.
Iyi gahunda imaze imyaka ibiri 2012. Abanyeshuri bakoze izi mashini ni cumi n’umwe mu gihe cy’icyumweru kimwe. kugeza Kugeza ubu bamaze gukora mudasobwa zigera kuri 82 n’ibikoresho byazo bigera kuri 65.
Minisiteri y’uburezi yatanze Miliyoni 300 y’amafaranga y’u Rwanda mu kugura ziriya mashini ndetse n’andi atari make yo kuzikora , ariko ubu hafashwe ingamba z’uko nyinshi mu zapfuye muri za Minisiteri zitandukanye zizajya zizanwa muri Tumba College of Technology zigasanwa.
Ibi bizatuma Miliyoni zisaga 50 zatangwaga bazisanisha ahandi zibikwa, zikoreshwe mu bindi.
Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com