Digiqole ad

Birababaje kuba Mwarimu agifite imibereho mibi- Museruka Joseph .

Kuri uyu wa 04 Mata 2014 mu kiganiro n’abanyamakuru, abayobozi ba Umwalimu SACCO  bagaragaje  ibimaze kugerwaho n’Ikigo  Umwalimu SACCO kizigamira kandi kigaha inguzanyo abarimu.  Ariko Umuyobozi mukuru w’uru rwego yavuze ko abarimu bataratera imbere mu mibereho n’ubukungu bwabo.

Bamwe mu bayobozi n'abanyamakuru
Bamwe mu bayobozi n’abanyamakuru

Umuyobozi  mukuru wa Umwarimu SACCO, Museruka  Joseph yavuze ko bibabaje kuba mwalimu akiri inyuma mu majyambere kandi ngo ariwe utanga  ubumenyi n’ubuhanga bifitwe n’abakomeye.

Ku rundi ruhande asanga ibi biterwa n’uko bafata inguzanyo zidatanga  umusaruro no kutazikoresha neza ngo zibazanore agafaranga.

Museruka  yasabye abarimu kwaka inguzanyo mu Mwarimu SACCO  kandi bakazibyaza cyane cyane ko ngo muri 2014  biteguye gutanga inguzanyo zisaga  Miliyali 23. Aya mafaranga azasaranganywa  abalimu  basaga ibihumbi  8,576, mu gihugu hose.

Yagize ati “Muri uyu mwaka wa 2014  mu rwego rwo guteza imbere mwalimu tuzatanga miliyali zisaga 23  nk’inguzanyo zitanga umusaruro  kubazazisaba. Iyi niyo mpamvu  nsaba  abanyamuryango ba Umwalimu SACCO ko bakangukira gufata inguzanyo bakiteza imbere.’’

Uyu muyobozi avuga ko umwaka ushize batanze inguzanyo zisaga miliyoni zisaga 987 z’amafaranga mu bucuruzi  mu buhinzi batanga Miliyoni 682, naho mu bwubatsi  batanga miliyali 8 z’u Rwanda.

Uyu muyobozi yavuze ko hari abarimu bamwe baka inguzanyo ariko bazikoresha nabi kandi ari inguzanyo ya Umwarimu SACCO.

Ubu ngo imibare irerekana ko  abalimu bo mu mashuri ya Leta aribo  baka inguzanyo ku rwego rwa 93 ku ijana abo mu bigo byigenga  bagafata 7 ku ijana.

Ibi ngo biterwa n’uko  abarimu bamwe bataramenya akamaro ku Umwarimu SACCO. Nzagahimana Jean Marie Vianney, Perezida wa Komite ya Umwalimu SACCO yavuze ko iki kigega kitaragera ku ntego cyihaye yo guteza imbere imibereho y’umwalimu.

Avuga ko ibi biterwa  ngo  n’uko abarimu batinya inguzanyo ku buryo nabo bakwiteza imbere. Yashishikarije  abarimu guhagurikira gufata inguzanyo zibabyarira umusaruro  nabo bakiteza imbere nk’abandi.

Yagize “Abarimu ndabasaba guhagurukira  gufata inguzanyo zitanga umusaruro kandi banumve ko Umwalimu SACCO ari ikigo gishinzwe iterambere ry’Umwalimu.’’

Nzagahimana Jean Marie Vianney  avuga ko  hari ibintu bihombya ikigo Umwarimu SACCO harimo kwirukanwa ku kazi bararangiza kwishyura .

Kuva iki kigo cyatangira gukora muri 2008   ngo umwarimu ntaragera ku rwego rwo kwikemurira ibibazo byose by’ubukungu afite kandi ngo ariwe musingi w’ubumenyi n’uburere bw’Abanyarwanda by’umwihariko.

Museruka Joseph, Umuyobozi mukuru wa umwalimu SACCO
Museruka Joseph, Umuyobozi mukuru wa umwalimu SACCO

HABIMANA Marcel

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish