Digiqole ad

Kurwara impyiko birasanzwe ariko ziravurwa zigakira

Indwara z’impyiko zidakira bita Chronic Kidney Disease (CKD) ni indwara itandura ariko yibasiye abantu benshi mu gihugu cy’u Buhinde ndetse no ku Isi yose muri rusange. Irangwa no kugabanyuka kw’imikorere y’impyiko mu kwakira imyanda y’amatembabuzi( inkari) mu gihe kirekire, ubu bushobozi buke buterwa n’ibintu byinshi  nk’uko turi bubisome hasi.  Uburwayi bw’impyiko bubamo ibyiciro bitanu butandukanye.

BGS-Global-Hospitals
BGS-Global-Hospitals

Urwego rwa gatanu bita End-stage renal disease (ESRD) niryo rubi cyane kuko aha biba ngombwa ko basimbuza impyiko bagashyiramo izindi cyangwa utwuma dukora nkazo bamwe bita Sonde.

Indwara z’impyiko ni icyorezo ku Isi:

Abantu miliyoni Magana atanu ku Isi yose ni ukuvuga byibura umuntu umwe ku bantu icumi bafite ikibazo cy’uburwayi bw’impyiko zidakira.

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika abaturage bangana na 11 ku ijana babana n’iyi ndwara y’impyiko zidakira kandi abangana na 0.2ku ijana bafite indwara igeze kuri rwa rwego rwa gatanu rusaba gusimbuza impyiko.

Abarenga 80 ku ijana y’abarwaye impyiko ku rwego rwa gatanu bo mu bihugu bikize ndetse n’abatarenze 10 ku ijana bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bakurwamo impyiko bagashyirwamo izindi cyangwa za sonde.

Abantu bafite impyiko zitararwara cyane akenshi ntibisuzumisha cyane cyane abo mu bihugu bitaratera imbere kandi kuzisuzumisha mbere ari byo bituma kuzivuza byihuta kandi ntibihende umurwayi.

Akenshi impyiko ziterwa ziterwa n’indwara za Diyabete, umuvuduko w’amaraso ukabije ndetse n’urusobe rw’indwara zifata impyiko bita glomerulonephritis.

Ubuhinde kimwe nk’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, uburwayi ba Diyabeten’umuvuduko wo hejuru bufite uruhare ruri hagati ya 40 na 50 ku ijana mu guteza impyiko zidakira.

Kwisuzimisha kare hakamenyekana igitera izi mpyiko bityo hagafatwa ingamba zo kugikuraho nibwo buryo bubineye bwo gutuma impyiko zidahitana umurwayi.

Uko basuzuma Impyiko:
Hari uburyo basuzuma impyiko bakoresheje kuzirebamo cyangwa gusuzuma inkari cyangwa se kureba ubushobozi zifite bwo gusukura ibinyobwa cyangwa ibiribwa umuntu yafashe zibivanamo imyanda.
Hari abantu baba bafite ibyago byo kurwara impyiko kurusha abandi:

Abasheshe akanguhe, abarwayi Diyebete, abigira ibibazo byo kugira umuvuduko w’amaraso wo hejuru, abafite indwara zituma ubidahangarwa bw’umubiri bugabanyuka, abafite umubyibuhe ukabije, abanywi b’itabi byabayeho akarande, ndetse nabanty bakomoka mu miryango yagize abantu barwaye Diyabete.

Uburyo bwiza bwo kuvura aba barwayi ni ukubanza bagasuzumwa hifashishijwe ibyuma cyangwa ubundi buhanga kugira ngo harebwe urwego rw’uburwayi bwabo.

Uburyo wakuresha ngo urinde impyiko kwangira cyane: 
-Gufata imiti iri mu rwego rw’iyitwa ACEI cyangwa ARB.

-Kugabanya ibintu byose bishobora gutuma amaraso yongera umuvuduko.

-Kugabanya kurya cyangwa kunywa ibintu byose birimo amasukari menshi cyangwa ibinure.

-Kureka kunywa itabi.

-Gukora imyitozo ngororamubiri.

-Kwirinda kungera ibiro bitari ngombwa.

Biragaragara ko kwirinda biruta kwivuza cyane cyane ku bantu batekereza ko bafite ibyago byo kurwara impyiko zidakira.
Iki nicyo gihe cyo kwisuzumisha impyiko ndetse no kuzivuza ku Banyarwanda baba mu Rwanda cyangwa mu Buhinde bakagana ibitaro bya BGS Global Hospitals   .

Niba wumva ufite ikibazo mu mpyiko gana BGS Global Hospitals mu Buhinde bakuvure neza.
Ibi bitaro biherereye ahitwa Uttarahalli Main Road, muri Leta ya  Bangalore mu Buhinde.

Iyi nkuru ni iya Dr. B. T. Anil Kumar

Umuganga uvura impyiko mu Bitaro bya  BGS Global Hospitals

ububiko.umusekehost.com

1 Comment

  • none mu rwanda nihe basuzuma impyiko? merewe nabi kandi ndigukekako arizo narwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish