The Ben yifatanyije n’Abanyarwanda abinyujije mu ndirimbo ye nshya ‘I can see’.
Ku nshuro ya 20 u Rwanda rugiye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,umuhanzi The Ben ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashyize hanze indirimbo yise ‘I can see’ irimo amagambo ahumuriza abanyarwanda mu minsi yo kwibuka.
Mu magambo The Ben agenda agarukaho ni ukwihanganisha abanyarwanda mu bihe bibi banyuzemo,ndetse akabasaba kurushaho kubaka igihugu cyabo mu mahoro.
The Ben muri iyo ndirimbo hari aho aragira ati “Biragoye cyane mu mitima kwibagirwa ibyabaye,ariko nanone turusheho gushakira amahoro igihugu cyacu ejo n’ejo bundi ibyabaye ntibizongere.
Nta marira,nta ntambara nta rwango hagati y’abanyarwanda bikwiye kuzongera kubaho ukundi”.
The Ben abajijwe impamvu yahisemo gukora iyi ndirimbo mu rurimi rw’Icyongereza,yasobanuye ko yifuje kuyikora muri urwo rurimi kugirango ibitaramo ateganya gukorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu minsi u Rwanda ruzaba rurimo kwibuka ajye atanga ubwo butumwa ku banyamahanga.
Umva indirimbo ‘I can see’ ya The Ben
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Conglatulations!!ukomerezaho uhange n’izindi zubaka igihugu Afrika n’isi yose muri rusange.
Ndabona iyi ndirimbo ari allegiance of USA gusa yibereyemo.
Comments are closed.