Digiqole ad

Gicumbi: Abasirikare bavuye ku rugerero bemerewe inkunga yo kwiga amashuri y’imyuga

Kuri uyu wa gatatu tariki 02 Mata 2014, mu Karere ka Gicumbi habaye igikorwa cyo kubarura  ku nshuro ya 11 abasirikare bavuye ku rugerero mu rwego rwo kumenya ibibazo bafite kugira ngo barusheho kubakirwa imibereho.

Abasezere mu Ngabo bari bitabiriye iki gikorwa.
Abasezere mu Ngabo bari bitabiriye iki gikorwa.

Iki gikorwa cyakozwe na Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo zavuye ku rugerero (Rwanda Demobilization and Reintegration Commission).

Jeannette Kabanda, umukozi muri iyi Komisiyo ushinjzwe gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo zavuye ku rugerero yadutangarije ko ari ku ncuro ya 11 bakora iki gikorwa.

Kambanda aavuga ko kuri iyi ncuro bashaka ko abavuye ku rugerero bazatoranywa bigaragara ko batishoboye bazafashwa kwiga imyuga kuko ngo byagaragaye ko bamwe bafashe inkunga y’amafaranga gusa imibereho yabo itahindutse kubera kuyakoresha nabi.

Kabanda Jeannette
Kabanda Jeannette

Hatoranyijwe abagera kuri 12 bemerewe inkunga yo kwigishwa imyuga irimo ubwubatsi, gukora amashanyarazi, ubudozi no gusudira ibyuma bitewe n’icyo buri umwe ahizahitamo.

Mwanafunzi Deo Gratias, ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Gicumbi nawe wari witabiriye iki gikorwa yasabye aba bavuye ku rugerero babonye amahirwe yo kwigishwa imyuga kuzayakoresha neza bikazabagirira umusaruro muri ejo hazaza habo.

Muri rusange nyuma y’ijonjora hirya no hino mu gihugu abavuye ku rugerero bagera kuri 683 mu gihugu hose bagiye gutangira kwiga amashuri y’imyuga kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Iki gikorwa kikaba cyaratangiye tariki ya mbere Mata kikazarangira tariki enye ,mu byiciro byabaruwe hakaba hagezweho icya 44 n’icya 47 ari nabyo byiciro byiganjemo abitandukanije n’abacengezi.

Evence Ngirabatware
ububiko.umusekehost.com/GICUMBI

en_USEnglish