Digiqole ad

“King James nawe namushyize mu gatebo ka Austin,Mico na Kamichi”- Senderi

Senderi International Hit umuhanzi ukunze kurangwa n’udushya twinshi agenda akora akaba n’umwe mu bahanzi bakora injyana ya Afrobeat, aratangaza ko uretse we nta wundi mwami wa Afrobeat mu Rwanda. Ndetse ngo amaze guca kuri King James.

Senderi International Hit na King James
Senderi International Hit na King James

Uyu muhanzi atangaje aya magambo nyuma y’aho yegukanye igihembo cy’umuhanzi wakoze kurusha abandi mu njyana ya Afrobeat  ibihembo bitangwa n’Ikirezi Group bya Salax Award.

Si Salax gusa rero Senderi ashingiraho avuga ko ahagarariye injyana ya Afrobeat ,kuko no mu irushanwa rya PGGSS IV ubu ngo niwe wenyine ukora Afrobeat.

Muri roadshow  i Nyamagabe kuwa gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2014, yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko nubwo batanze ibihembo adahari iyo aza kuba ahari yajyaga kubwira abahanzi bahanganye barimo King James ijambo rimwe.

King James wari ufite igihembo cy'umuhanzi w'umwaka muri Salax Award 2012
King James wari ufite igihembo cy’umuhanzi w’umwaka muri Salax Award 2012

Yagize ati “Ijambo najyaga kubwira King James ni uko agiye mu gatebo kamwe na Austin, Mico na Kamichi kuko ari njye uyoboye Afrobeat mu Rwanda.

Kuririmba ngo “Umuriro waste” se ubu noneho ntabwo wazimye? Uyu mwaka nashakaga gucecekesha buri muntu wese wumvaga ko andusha gukora injyana ya Afrobeat”.

Twagerageje kuvugisha King James, umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu, gusa ntiyashoboye kwitaba telephone ye.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ariko uyu yabaye ate?abonye igihembo bwa mbere muri salax umunwa uramuriye,akumiro ni amavunja koko,ahuriye he na King James kweli?ubwo james yivuze ibigwi kubera ibyo amaze kugeraho wanyura he?ni byiza ko wagitwaye ariko ugabanye umunwa kuko imyaka yawe nyibikwemerera habe na gato

    • Uyu ninde wamubwiye ko ibyo arimo ari uguhangana? nta mwanzi ahanganye nawe ahubwo ari kurushanwa !!!!!!! kandi ajye akura bagenzi be mu kanwa ko numva batamuvuga nkuko yirirwa asakuza mu bitangaza makuru !!!!! akeneye kwigishwa ikinyabupfura rwose we nakore cyane hanyuma abafana azabe aribo bavuga urusha undi ngo ninde??? un tigre ne proclame pas sa tigritude !!!!!! kandi uwoga munyanja siwe umenya ko arimo kwoga neza kurusha abamureba !!!!

  • ariko muzehe we, wagiye wicisha bugufi ukareka abana bagakora kweri

  • arikose muze!!? uwo wigereranyaho.uramuzi? ntanamahuriro!!! mwagiye mwimenya? icyakora wowe nakugereranya na Makonikoshwa, ntarutugu rusumba ijosi ubanza nawe wikiniraga byagisaza!!!!!!!!!!

  • Jyewe ndi umufana wa Senderi International hit kuko nkunda indirimbo ze ziba zubaka kandi zitanga moral. Nakunze interview aho yavuze ati mfite igihaha kuburyo nshobora no kuririmba indirimbo 50 ntaruhutse, ati ibyo mbikura kuri Lacky Dube. Ati maze guhanga indirimbo zisaga 200. Mubyukuri koko Senderi n’umuhanzi peeeee. Iyo habayeho nka event runaka ukabwira Senderi uti himba indirimbo ijyanye niyo event ako kanya aba yayihimbye, kandi ntamuntu yigana. Ariko rero nubwo ndi umufana wa Senderi hari ikintu ntemeranyaho nawe. Umuziki ntabwo ari uguhangana, niba ateye imbere nibyiza. Nareke gukomeza ashaka gushotora bagenzi be, kuko ariya magambo ntiyubaka. Birashoboka ko hari abamushotora bakamuvuga, ariko urwego rwe ntakwiye gukomeza gushyogoranya nabo. Ibaze vraiment nkumuhanzi nka King James abantu bose bubaha kandi bakunda ndetse ufite n’amateka akomeye muri muzika nyarwanda, akubahuka akamuvuga anasuzugura indirimbo ye ngo umuriro watse ngo ahubwo noneho wazimye!!! Plz ibi nk’abafana bawe biratubabaza. Ikindi Senderi ntabwo ariwe ukwiye kwivuga, abareba ibyo akora nibo bakwiye kukuvuga. Gabanya amagambo kandi ugire ikinyabupfura, impano yo urayifite yo guhanga ariko ukwiye kwigishwa no kumenya kubana nabagenzi bawe. Ibi rwose utabihagaritse bizakubuza amahirwe menshi yo gutera imbere. Nibakuvuga uzajye uceceka ahubwo ukore kuko ibikorwa birivugira. Jyewe nakunze Knowless principe akoresha, baramuvuga agaceceka kandi ntasubize hanyuma agakora. Bimubuza gutera imbere? Umuziki w’urwanda ntabwo ari uguhangana, gucyocyorana, guterana amagambo, hoya ni uwo kubaka societe nyarwanda.Amahoro iwacu

  • ariko buriya koko kiriya gihembo mubona cyali gikwiye guhabwa senderi? IMPAMVU MBIVUZE NUKO IYO BAJYA GUTANGA BIMWE MU BIHEMBO MU MARUSHANWABAREBA UBURYO UMUNTU ABANA NABANDI .NIBINDI……..NONE SENDERI WE NDABONA ARI UMUNTU WITIKU GUSA.AHORA ATEKEREZA ABANDI GUSA NTA KINDI NI ,JALOU.CYANE KANDI NYAMARA NTIYAKWIGEZA KU RWEGO RWA KING JAMES, yenda azarugeraho kera ariko ntararugeraho naceceke kuko king james ntibari mu rwego rumwe;nta nicyo kings james yamusubiza kuko batareshya ,KING JAMES AKULI IMBERE CYANE MZEEEE………

Comments are closed.

en_USEnglish