PGGSS IV i Nyamagabe uko byagenze mu mafoto
Ku nshuro ya 4 Primus Guma Guma Super Star kuri uyu wa gatandatu igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa kcyari i Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, abahanzi bataramiye bikomeye abantu benshi cyane bitabiriye iki gitaramo.
Anita Pendo na Mc Tino bamaze kugera kuri stage bahise batangaza uko abahanzi bose uko ari 10 bamaze gutombora uburyo bagomba kuza gukurikirana kujya kuri stage.
Senderi International Hit niwe muhanzi wakurikiyeho, uyu muhanzi ni n’umwe wegukanye igikombe cy’umuhanzi uhiga abandi mu njyana ya Afrobeat muri Salax Award ku mugoroba wo kuwa gatanu. Ntabwo ajya kuri scene gutyo gusa, ahorana udushya.
Umuhanzi wakurikiyeho ni Christopher, umuhanzi nyarwanda uri mu irushanwa rya Kola Award rimwe mu marushanwa ahuza abahanzi bakomeye muri Afurika.
Umuhanzi uje ku mwanya wa kane ni Jules Sentore ukora injyana Gakondo,mu gitaramo kirimo kubera i Nyamagabe abakunzi ba muzika bishimiye indirimbo ye ‘Udatsikira’.
Teta Diana niwe muhanzikazi ukurikiye kuri stage, ni ku nshuro ya mbere yitabira iri rushanwa gusa benshi bemeza ko afite ejo hazaza muri muzika ye.
Jay Polly niwe muhanzi ukurikiye kuri stage mu mashyi menshi y’abakunzi be,uyu muhanzi ni ku nshuro ya gatatu yitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. I Nyamagabe abafana bamwigaragarije cyane.
0 Comment
ni byiza gushyiraho amafoto menshi natari ngombwa.ariko byazaba byiza mugiye muteraho aka video kuko byagenze maze nabatagiyeyo bazitabire kugera ahazakurikiraho.
Comments are closed.