Havumbuwe undi mubumbe umeze nk’Isi mu isanzure
Abashakashatsi bo mu kigo cyitwa Cornegie Institution baremeza ko ibyuma byabo bireba kure mu kirere byitwa Telescopes bibereka umubumbe muto wikaraga uzenguruka izuba ufite akarambararo kangana n’ako Isi dutuye ifite .
Uyu mubumbe bise 2012 VP113 uruta isi inshuro icumi abashakashatsi bakaba baratangiye gukurikirana ibyawo guhera muri 2012 ariko byatangajwe kuri uyu wa gatatu.
Uyu mubumbe wikaraga uherekejwe n’ibindi bintu 900 byikaraga ku muzenguruko (orbit) umwe.
Umubumbe 2012 VP113 ufite akarambararo kangana na kimwe cya kabiri cy’undi mubumbe wiswe Sedna wavumbuwe mu myaka 10 ishize kandi urusha Isi kwegera Izuba inshuro 80 zose.
Abahanga bemeza ko mu ntimatima (noyau) y’ihuriro ry’ibicu Oort harimo imibumbe myinshi iteye nk’Isi ariko iyiruta inshuro zirenga icumi.
Dr Linda Elkins-Tanton wo muri Carnegie Institution muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, avuga ko kuvumbura uyu mubumbe ari intambwe yerekana ko mu kirere hari indi mibumbe ishobora kugereranywa n’Isi kandi ngo ibi bizatuma uko abahanga bari bazi ikirere giherereyemo Isi bihinduka.
Ubundi ikirere gihererereyemo Isi cyitwa (Solar System) abahanga babasha kurebamo kigabanyijemo ibice bitatu:
Igice cya mbere kigizwe n’imibumbe ifite ubutaka bugizwe n’amabuye y’ibitare (rocks) harimo Isi n’indi mibumbe nka Venus.
Igice cya kabiri kigizwe n’imibumbe igizwe n’igice kinini cy’imyuka (gas) harimo imibumbe nka Saturn na Jupiter.
Igice cya gatatu kimeze nk’umukandara kibamo urubura cyitwa Kuiper Belt ari na ho hari urwunge rw’ibicu rwiswe Oort cloud ari na ho bavumbuye uyu mubumbe.
Kugira ngo abashakashatsi babashe kureba mu kirere bakoresheje ibyuma bireba kure bita Dark Energy Camera (DECam) biri mu kigo cyubatse mu kirere bita International Space station kugira ngo bavumbure uyu mubumbe bise Isi ya rutura (The Super Earth).
Abantu muri rusange bazi ko imibumbe igaragiye izuba ari icyenda ariko abahanga mu bumenyi bw’ikirere bemeza ko hari indi myinshi iri mu kirere.
N’ubwo bwose hari abahanga bemeza ko hari indi mibumbe imeze nk’Isi, nta hantu na hamwe haragaragara amazi menshi kandi ahagiye yatuma ubuzima bushoboka.
Source: The Nature Journal
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Mana urakomeye kd ndagukunda
Bazatubwire niba bishoboka guturwa twigireyo yenda ho nta mibabararo n’agahinda bibayo n’imiruho nk’iyo kuri iyi dutuye.
Mwiriwe, muti akarambararo kangana n’ak’isi dutuye, hepfo gato muti uwo mubumbe uruta isi inshuro icumi? bishoboka bite? twemere ikihe tureke ikihe?
Hahaha njye narumiwe ibi biterwa no gushaka gusobanura indimi z’amahanga kandi batazizi kuko ibyo yanditse rwose urabona ko bimwe bivuguruza ibindi akarambararo kangana, kurutwa incuro icumi ibi ntibihura , umuseke mutugezaho amakuru meza ariko mujye mugerageza kubanza gusesengura kugirango zize rwose nta busembwa zifite. Murakoze.
tuzahora dushima iyaremye byoseyesu urakomey pe
Comments are closed.