Digiqole ad

“Ndi umuhanzikazi nyarwanda munshyigikire aho kundwanya”- Teta

Teta Diana umwe mu bahanzikazi babiri bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV kimwe na mugenzi we Young Grace,arasaba abakunzi ba muzika n’Abanyarwanda muri rusange kumushyigikira aho kumuca intege kuko nawe ari umuhanzikazi nyarwanda.

“Ndi umuhanzikazi nyarwanda munshyigikire aho kundwanya”- Teta
“Ndi umuhanzikazi nyarwanda munshyigikire aho kundwanya”- Teta

Teta atangaje aya magambo nyuma y’aho benshi bakomeje kugenda bibaza impamvu yaba yaritabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV nta ndirimbo afite zizwi cyane ndetse n’abanyarwanda benshi batari bamuzi.

Ibyo byose rero ntabwo byigeze bica intege Teta kuko ngo nta rubanza yumva afite yishinja kuko abamutoranyije bafite icyo bamubonagamo.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Teta yagize ati “Nanjye ndi umuhanzikazi nyarwanda mu nshyigikire aho kundwanya.

Kuko ibyo aribyo byose kuba naratoranyijwe mu bahanzi 10 bakunzwe mu Rwanda buri muhanzi yari afite amahirwe yo kwiyereka abakemurampaka ‘Judges’, rero kuba barampisemo nsanga bafite ubushobozi bambonyemo.

Rero ndasaba abanyarwanda bose muri rusange ndetse n’abakurikirana muzika nyarwanda kunshyigikira ndusheho gutera imbere aho gushakisha ikintu kinca intege”.

Teta afite indirimbo yatumye amenyekana cyane yakoranye n’abandi bahanzi bise ‘Fata Fata’, ariko na mbere akaba yari afite indirimbo ze ku giti cye zirimo,Undi Munsi na Call Me.

Abajijwe nimba hari umuhanzi abona umuteye ubwoba mu bahanzi bahanganye Teta yakomeje agira ati “Nta muhanzi numva kuri njye unteye ubwoba,kuko iyo haba hari umuhanzi uturenze twese uko turi 10 bajyaga guhita bamuha igikombe aho kwirirwa tujya mu irushanwa”.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Courage Teta!

  • courage rwose nibave mu magambo ufite ijwi ryiza ryumwimerere ureke bamwe bakoresha mudasobwa 

    • uzabanze umenye gutandukanya Umuhanzi n’Umuririmbyi bizagufasha kumenya Teta icyo ari cyo!!!

  • Uri umwari w’i Rwanda tera imbere ijwi ryawe ni ryiza tukuri inyuma muri guma guma komereza aho!

  • Courage kandi uri na mwiza ku isura

    • who cares?

  • Rwose nanjye uyu mwari ndamushyikiye cyane kuko afite n’ikinyabuphura mubyo avuga.Ni umuhanzikazi mu muziki nyarwanda ntitwakagombye kumuca intege nk’uko abivuga ahubwo tukamutera moral yo kugira ngo ibyo ataargeraho azagire imbaraga zo kubigeraho.kandi kubera ibyo yatangaje byuzuye ubupfura bwinshi binteye kumujya inyuma.muze tumutere inkunga nawe ni uwacu

  • nta wakurwanyje ni wowe wihaye kudutera amagambo kandi atari byiza.naho ubundi reba uko wamenyekana dore ko ari cyo uzavanamo.

  • no way, how come ushishura indirimbo yabandi then ngo uri umuhanzi?

  • Teta n’Umuririmbyi si Umuhanzi muge mumenya gutandukanya ibintu

  • Rata courage.gusa nuko ntazi uko nahura nawe ngo nkwereke ukuntu njye nkwishimiye.himba izindi nshya.cgurebe umuntu uguhimbira wowe uzihimbe.ku isi yose ntiwabona abahanzi batagira abantu babahimbira rata.ntuzite ku magambo abakurwanya bavuga.

  • ahubwo Knowless nareba nabi uramwigizayo dore ko we atazi kuririmba habe na gato, iturufu yakoreshaga yari ubwiza kandi nawe n’ubwo utari mwiza nkawe ariko uri mwiza bihagije rwose. wowe shyiramo courage maze urebe ngo Ubuhanga bwawe burajya hejuru y’ubwiza bwa Knowless maze noneho tukabona umukobwa mwiza ariko kandi ari n’umuhanga!!!Naho kubakurwanya bihorere ntibazagukuramo!Ubundi se wamugani ko atariwe wishyizemo muramurwanyiriza iki?ibyo mwakamubajije nimubibaze bariya ba judges bamuhyizemo mawe we mumuhe amahoro pe!nimureke umwana agaragare baramutoranyije mubandi!!!

Comments are closed.

en_USEnglish