Digiqole ad

Kenya:Inteko yashyizeho itegeko ryemerera abagabo gushaka abagore benshi

Kuri uyu wa gatanu mu gihugu cya Kenya nibwo hatowe itegeko ryemerera abagabo gushaka umubare w’abagore bifuza (Polygamie), iri tegeko ryatowe n’inteko ishinga amategeko i Nairobi.

Icyumba cy'inama mu nzu y'Inteko y'igihugu cya Kenya
Icyumba cy’inama mu nzu y’Inteko y’igihugu cya Kenya

Iri tegeko ryari ryemejwe kuri uyu wakane ushize, kuko bo ibi bifatwa nk’umuco muri iki gihugu gusa mbere hari n’irindi tegeko rirengera abagore ryabahaga ububasha bwo kutemerera abagabo babo gushaka undi mugore wa kabiri.

Gusa ibi ntabwo ari bishyashya muri Kenya kuko Polygamie bo bayifata nk’umuco ndetse si Kenya gusa kuko n’ibindi bihugu byo muri Afurika ibi biremewe cyane ibihugu byiganjemo abayoboke b’idini ya Islam nka Somalia, Senegal, Mali …

Nyuma y’uko inteko ishinga amategeko yemeje ko abagabo bafite uburenganzira bwo gushaka abagore bifuza, ubu iri tegeko risigaje kwemezwa n’iteka rya Perezida wa Repubulika Uhuru Kenyatta ngo ritangire gukora ku mugaragaro.

JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Buretse uza urebe akaduruvayo mu miryango none ku mugaragaro! Itegeko rirengera ibyaha! Ubundi byakorwaga byikanga ,none buretse uze wirebere intambara! Ndabaza niba Abanyamadini ya gikristo hari icyo azabivugaho! Cyangwa se ,reka mbaze niba Itorero rigaragara naryo ryabyemeje!! Ishyano ryaguye..Abahinyuza Imana babaye benshi,kuko niyo yaremye umugabo 1 n’umugore umwe 1..Ngaho nzaba numva…..

  • Bipfa kuruta ubutinganyi

    • bYose ni ibyaha;ubutinganyi Imana ntibwemera,kimwe no gushaka abagore benshi. Reka ahubwo ejobundi n’abagore nabo mu gushaka kuringanira n’abagabo nabo bazasabe gushaka abagabo benshi maze urebe ngo society  irazambagatana.

  • Birakomeye ark ntibitangaje, erega ibyahanuwe byose bigomba gusohora. Umurongo ku murongo nta na kimwe gisiga ikindi. Kimwe mu byo SODOMU yazize harimo Ubutinganyi polygamie ibanziriza ubutinganyi

Comments are closed.

en_USEnglish