Abashoramari barashishikarizwa gushora imari mu kiyaga cya Kivu
U Rwanda rugiye kwegurira abikorera imirimo yo gucukura gaz methane mu kiyaga cya Kivu. Biteganyijwe ko Nta gihundutse bitarenze uku kwezi amasezerano ashobora kuba yashyizweho umukono.
Ni uruganda rwitwa Kibuye power 1. Kuri ubu rutanga ingufu zingana na MW(megawati) 2 gusa. Kuri ubu hari ibiganiro hagati ya leta y’u Rwanda na companyi y’abanyayisiraheli kugirango babe bakwegurirwa ibyo bikorwa.
Umunyamabanga wa leta ushinzwe ingufu muri minisiteri y’ibikorwa remezo Mme Collette Ruhamya, avuga ko bahisemo kwegurira abikorera ibi bikorwa kugirango byongere ubushobozi rw’ingufu zavamo ndetse banatinyure n’abandi bashoramari.
Icyo abo bashoramari bazakora, ni ukurwongerera ubushobozi, ndetse bakubakaho n’ahandi ku buryo hazatanga megawati zigera kuri 50.
Ubu Umunyamabanga wa leta avuga ko ibiganiro bikomeje, bakaba bizera ko uku kwezi kuzarangira bashyize umukono kuri ayo masezerano. Ibi bibaye mu gihe u Rwanda rukigaragaza cyane ikibazo cy’umubare w’abaturage badafite amashanyarazi, cyane cyane abatuye mu bice by’icyaro.
Muri rusange abaturage bafite amashanyarazi babarirwa muri 13%, bakoresha Megawati hafi 100 gusa. Ibi kenshi bihuzwa nuko bigira ingaruka cyane ku bantu bashaka kwihangira imirimo, cyangwa se kugezwaho ibindi bikorwa by’iterambere.
Tubabwire u Rwanda rufite gahunda yo kugeza ingufu z’amashanyarazi ku baturage 50% mu myaka 7 iri imbere. Usibye gaz methane kandi, hazifashishwa n’ubundi buryo, nka za nyiramugengeri, ingufu z’imirasire y’iziba n’izindi ngufu zitandukanye muri gahunda yo gufasha abanyarwanda kubona umuriro w’amashanyarazi ku buryo buhagije.
Claire U.
Umuseke.com
3 Comments
ndabona ikibazo cy’amashanyarazi kigiye kuba umugani kuko nihamara kuvugururwa ruriya ruganda hazaboneka umuriro mwinshi uzagera ku baturage benshi mu byaro dore ko byanatangiye ubu ahantu henshi hageze amashanyarazi
Ikibazo biravugwa ariko ntibirangira. Courage Mininfra, nimushiremo akabaraga kenshi di. “Songa songa mbere, hakuna kurudi mbere”
nyamara hari abandi bigeze kuza butare akiri ministre arabahangakisha ashaka icyacumi barikubura barigendera ngahora none ngo abisiraheri nimutabananiza nzabandora
Comments are closed.