Kigali: Polisi iri mu iperereza ku ihohoterwa ryakorewe abana babiri
Mu kigo cya Polisi cyakira abakorewe ihohoterwa ritandukanye kiri mu karere ka Kicukiro, hazindukiye abana babiri b’abahungu, bakubiswe n’abantu baturanye, aho babashutse babinjiza mu gipangu barabakubita ku buryo budazanzwe babitiranyije n’abajura.
Abo bana bageze kuri Polisi Kicukiro bari mu kigero cy’imyaka 11 na 15. Kugeza ubu umugabo umwe ari mu maboko ya Polisi akekwaho icyaha cyo kwihanira no guha ibihano ndengakamere abo bana bavuzwe haruguru.
Ibindi byaha uyu mugabo ashinjwa ni ugukubita no gukomeretsa, ibi byose bigaterwa no kwirengagiza amategeko cyane nk’irirengera abana.
Kuri iki gikorwa, SSP Rose Muhisoni ukuriye ishami ryo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abana ari ikibazo gikomeye, aho abana batanu mu mujyi wa Kigali bamaze guhohoterwa muri uku kwezi kwa Werurwe konyine, ndetse umwe bikamuviramo urupfu.
SSP Muhisoni asaba inzego zose guhagurukira iki kibazo cyane cyane ababyeyi bagira uruhare mu guha uburere bwiza abana babo.
IP Angelique Mujawamariya uyobora ikigo cya Polisi cyakira abantu bakorewe ihohoterwa, yavuze ko kuva iki kigo cyatangira imirimo yacyo mu kwezi kwa Nzeri 2013, ari ubwa mbere bakiriye ikibazo cy’ihohoterwa gikomeye kuri ubu buryo, aho bahise batangiza iperereza ngo ababikoze babihanirwe n’amategeko.
Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburinganire (gender monitoring office) madamu Mutoniwase Sophie, unashinzwe gukurikirana no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri iki kigo, yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi ku nzego zose kugira ngo guha ibihano ndengakamere abana bato bicike burundu.
Akaba yashimiye imikorere y’iki kigo cya Polisi muri Kicukiro ndetse ashima serivisi zihatangirwa, aho yaboneyeho gusaba inzego zibishinzwe kugeza ibigo nk’iki hose mu turere tw’igihugu kugira ngo byegere umuryango nyarwanda ukirangwamo ihohoterwa ritandukanye.
RNP
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
nukuri bakore iperereza vuba bahane iyo nkora kibi
Abana nkabo nibo basigaye arabajura mwitonde mupeleleze nja mbabona nyabugogo aho burira amakamyo ajenda bagaca amahema kandi abantu barebera