Darfur: Ingabo z’u Rwanda zunze amoko abiri ashyamiranye
Mu cyumweru gishize Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur zikorera ahitwa Kabkabiya, bahuje ibice bibiri by’amoko yari amaze iminsi ashyamiranye ahitwa Saraf Omra mu Ntara ya Darfur.
Ibi bice byombi Ingabo z’u Rwanda zabifashije kwicarana no gukemura amakimbirane bafitanye hakoreshejwe ibiganiro by’amahoro.
Ingabo z’u Rwanda zahuye n’abahagarariye aya moko, n’abayobozi b’abaturage, babafasha kwiyunga hagati yabo bakoresheje Korowani dore ko abatuye Abatuye ako gace ari Abayisilamu.
Raporo y’ibikorwa by’umutwe wa Batayo ya 40 y’Ingabo z’u Rwanda ziri mu mutwe w’Ingabo za Loni ziri Darfur igaragaza ko iki gikorwa cyatanze umusaruro.
Nyuma y’ibiganiro, amoko yombi ahanganye yahurije ku mugambi w’amahoro, biyemeza ko bahagaritse kurwana kandi bashyigikiye inzira yo kwiyunga.
Ubusanzwe amoko ahanganye cyane muri aka gace ari nayo ingabo z’u Rwanda zikomeje kugerageza kunga harimo Lezagad, Tama, Gemil na Janjawide(JJWD).
Ingaruka z’ishyamirana ry’ayo moko ahanganye ryasize iheruheru abaturage bataye ibyabo, ubu bakaba bari mu nkambi zirinzwe n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro.
Abenshi muri bo amazu bari batuyemo yaratwitswe, bafite n’ibibazo bindi nko kubura imiti ihagije, ibyo kurya, n’amazi.
Ingabo z’u Rwanda zirafasha abavuye mu byabo zibacungira umutekano, zikanabavura, zikabaha n’amazi.
Gusa kugeza ubu abo baturage baracyafite ubwoba bwo gusubira aho bahoze batuye kuko batarizera neza umutekano, bakaba bakomeje kurindirwa mu nkambi z’impunzi.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
jyenda RDF uranze ubaye ubukombe pe! isi yose ubu irakuririmba, natwe abanyarwanda kuri ibyo byiza bivanze n’ubumwe n’ubwiyunge uri gusangiza kuri abo bavandimwe ntitwasigaye kuko twe nitwe wahereyeho, ubuvuzi bwiza tubukesha RDF nibindi ntarondora . RDF komerezaho tukuri inyuma.
Kuki batahereye iwacu? Ariko iwacu nta moko ahari nivugiraga.
aha niho ingabo zacu zibera kaga rero, mwakoze neza kandi muzongere turabakunda