Digiqole ad

Kuki Jay Polly bamumennyeho inzoga?

Ni ikintu kikibazwaho na benshi mu bari i Gikondo mu muhango wo gutangaza abahanzi 10ba nyuma bazahatanira PGGSS IV, nyiri ubwite yabwiye Umuseke ko bitamubabaje kuko we abakunzi be bari bamweretse ko bamwishimiye.

Jay Polly ni umw mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa rya PGGSS4
Jay Polly ni umw mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa rya PGGSS4

Ubwo yatambukaga aza kuri ‘scene’ ahamagawe nk’umuhanzi wa 10 ari nawe wari uhamagawe nyuma, Jay Polly yamenweho inzoga na bamwe mu bafana. Byatumye benshi bibaza iby’iyi myitwarire mu bari aho i Gikondo aho uyu muhango waberaga.

Bamwe bavuga ko ari akababaro ku bafana bari bategereje ko hari abahanzi bakunda bahabwa ayo mahirwe ya nyuma yo kwinjira muri PGGSS4 bakabona hahamagawe Jay Polly atari we bifuzaga.

Iyi myitwarire ntabwo yashimishije abandi benshi babibonye ndetse bagaye cyane ababikoze batamenyekanye.

Muri iri rushanwa umwaka ushize hagaragaye kunenga imwe mu myitwarire y’abafana batukaga abahanzi ubwo babaga buriye ‘scene’ ngo baririmbe.

Hatunzwe agatoki bamwe mu bahanzi kugambanira bagenzi babo mu bafana ngo babatuke mu rugamba rwari cyane cyane hagati y’abahanzi bakorera muzika yabo muri ‘Super Level’ na ‘Kina Music’.

Jay Polly nyiri kumenwaho inzoga yabwiye Umuseke ko ibyo bamukoreye bidakwiye ariko bitamubabaje kuko hari igice kinini cy’abafana cyamweretse ko kimushyigikiye, ndetse akavuga ko binashoboka ko abazimumennyeho bariho bamugaragariza ibyishimo.

Uyu muhanzi yashimishije benshi kuri uriya munsi mu ndirimbo ye “Deux fois deux

Mbere y’uko Jay Polly ahamagarwa abantu bose barebaga amazina y’andi akomeye akiri inyuma bakibaza umuhanzi ugiye gutambuka.

Mu bari basigaye ubwo bari bamaze guhamagara abandi icyenda (9) harimo Jay Polly, Urban Boys,Kamichi, Uncle Austin, Edouce na Paccy. Aba b’inyuma ye bakaba barasigaye mu batazitabira PGGSS IV.

Tuyishime Joshua Polly ni ubwa gatatu yitabiriye iri rushanwa uzaryegukana azaba yegukanye miliyoni 24 z’amanyarwanda muri rusange.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Wowe wanditse iyi nkuru wagirango ni ubwa mbere ugeze mu birori. iyo bishimiye umuntu bamusukaho champagne cg inzoga. Ikipe zatwaye ibikombe, abageni basukwaho champagne. Ni uko baba banzwe? Nta wundi muhanzi wari utegerejwe uretse Jay Polly, yagaragarijwe urukundo, naho wowe ni amarangamutima yawe ushatse kuzana.

    • uvuze ukuri kbs

  • Umusaza abarumusaza

Comments are closed.

en_USEnglish