Hehe n’Icyongereza muri Gambia
Perezida Yahya Jammeh uyobora igihugu cya Gambia yatangaje ko igihugu cye kitazongera gukoresha indimi z’amahanga ngo kuko zigaragaza amateka y’Ubukoroni.
Igihugu cya Gambia cyahise gitangaza ko ururimi ry’Icyongereza rutazongera gukoreshwa muri iki gihugu nk’ururimi rwemewe n’amategeko kubera ko ari ururimi rufitanye isano n’ubukoroni bw’Abongereza.
Perezida Jammeh ati:”Hehe no gushyiraho amategeko avuga ko kugira ngo umuntu abe umwe mu bayobozi muri guverinoma ugomba kuba uzi kuvuga indimi z’amahanga.Tugiye kujya tuvuga ururimi rwacu gusa”.
Abaturage b’igihugu cya Gambia bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 900 bavuga indimi zitandukanye zo k’umugabane w’Afurika zirimo Mandingo, Fula na Wolof.
Abenshi mu baturage b’iki gihugu kandi bakoresha ururimi rwo mu gihugu cya Senegal gituranye na Gambia ku buryo bwa hafi.
Gambia nk’igihugu cyakoronijwe n’Ubwongereza kikaza kubona ubwigenge mu mwaka w’1965 cyakoreshaga ururimi ry’icyongereza nka rumwe mu ndimi zemewe n’amategeko ndetse rukanaba ari rwo ahanini rwakoreshwaga mu Burezi.
Gusa Perezida Jammeh yagize ati:”Nta mpamvu n’imwe yatuma dukomeza gukoresha Icyongereza”.
Akomeza agira ati:”Abongereza nti bari bitaye k’Uburezi, ibyo bivuze ko nta ni bikorwa by’ ‘imiyoboreremyiza bakoze. ibyo bakoze ni ugusahura igihugu bakongera bagasahura, gusahura , gusahura”.
Perezida Jammeh wafashe ubutegetsi mu mwaka w’1994 ahiritse ubwari buriho yanenzwe n’amahanga cyane ubwo mu mwaka w’2012 yicaga umubare munini w’abari imfungwa.
Mu kwakira, yatunze agatoki Ubwongereza na Amerika gushaka guhirika ubutegetsi bw’iki gihugu no gutera inkunga abatavuga rumwe na we
Icyakora ariko uyu muyobozi nti yigeze agaragaza igihe nyacyo cyo guhagarika ikoreshwa ry’icyongereza muri iki gihugu ariko yavuze ko ari vuba bishoboka.
Reuters
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ya fomat mwakoresha ubushize niyo yari isobanutse kurusha iyi. Iyi irajijisha cyane.
Ego Gambia we ! Agahugu gato kihagazeho da !….
Mana yanjye Peresida ko akabije cyane!! Jye nemera ko ururimi rwagize uruhare mu gukoroniza abanyafurika ariko nemera ko ari n”umuryango uduhuza n’abandi tukabigiraho byinshi baba baraturushije, tugasabana kandi tugashyikirana kuburyo bworoheje. Ndabona atemye ishami yicayeho kuko ikibazo si icyongereza cyangwa urundi rurimi rwo hanze umuntu yakwiga. Ikabazo n’ukwibaza niaba Gambiya ishobora kwihaza no kwigira muri byose nta kindi gihugu ikeneye. Abanyapolitiki bagomba kujya bafata ibyemezo bifitiye inyungu abaturage. Ese kumenya indimi nyinshi ni ikosa cyangwa n’inungu?
aribeshya cyane ikibazo si ururimi ahubwo ni imyumvire ye inaniwe kereka niba ashaka kwishyira no gushyira abaturage be mu kato ururimi ni ubutunzi
Nous devons certainement etudier et utilizer les langues etrangeres pour ne pas isoler l’Afrique
ubwo arahaze ntagirengo ntabibwibikiye guca ururimi ,ugiye gusaza nabi
Kukise batakwiga ikirusiya, igishinwa, igifaransa cyangwa nizindi ndimi zifitiye akamaro igihugu. Ndumva yakoze ikosa, kuko ntabwo Gambia ifite ubushobozi bwo kwihaza, ibyo nukuzirika abaturage bashobora gushakira imibereho ahandi kw’isi
Uwo mu prezida aribeshya cyane, niba ari uko nahagarike kwambara imyenda yabo, kugendera mu ndege n’imodoka zabo, kurya no kunywa ibyabo yita abakoloni, kwivurisha imiti yabo, kubaka no gutura mu mazu yubatse nk’ayabo, no gukoresha intwaro zabo mu gucunga umutekano w’igihugu cye. Amenye ko umutwe umwe utigira inama ahubwo wigira gusara. Kuko kuvuga indimi nyinshi zirimo n’izabakoloni n’ubutunzi bukomeye ku gihugu no ku bantu ubwabo
Comments are closed.