Dr Jiji yishimira ubwiza bw'amashusho y'indirimbo nyarwanda
Dr Mugabukwali Janvier uzwi cyane muri muzika ku izina rya Dr Jiji, aratangaza ko kuva aho aziye mu Rwanda akubutse mu gihugu cya Kenya ari naho yakoreraga muzika ye n’akazi, asanga abahanzi nyarwanda bamaze kumenya gutinyuka gukora amashusho y’indirimbo zabo.
Ibi abishingira ku mashusho y’indirimbo amaze gukora kuva yatangira muzika mu Rwanda.
Uyu muhanzi umaze kumenyekana cyane ku mashusho y’indirimbo ze usanga zuzuyemo abakobwa benshi ndetse n’imyambarire abahanzi bo mu Rwanda batakundaga gukoresha, kuri we asanga ari iterambere rya muzika nyarwanda.
Dr Jiji yabwiye umunyamakuru wa UM– USEKE ko asanga muzika nyarwanda yari ikwiye kuzana udushya ku buryo aribyo bishobora gutuma abahanzi nyarwanda bagera no ku rwego rw’isi.
Yakomeje atangaza ko bidakwiye ko bakora ibitajyanye n’umuco ariko nanone bakibuka ko bari mu bucuruzi, bityo rero bagashaka uburyo bandika indirimbo zabo bijyanye n’injyana nyarwanda ariko amashusho nayo agakorwa ku buryo mpuzamahanga kandi bikabinjiriza agafaranga.
Mu minsi ishize uyu muhanzi yari ategerejwe n’abakunzi be ndetse na bamwe mu bakurikirana muzika nyarwanda mu irushanwa rya’ Salax Award’ rijyamo abahanzi bakoze cyane ariko Jiji ntiyabonetse mu batoranyijwe.
Dr Jiji atangaza ko azakora cyane uyu mwaka maze nawe akazaza mu bazahatanira gutwara Salax Award’.
Reba imwe mu ndirimbo yise ‘Antere ibuye‘.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Bihaye Urban Boys, kandi mbona n’uyu mu type akora indirimbo zirimo amashusho, arimo abakobwa n’abahungu bambaye ubusa!! Ubundi buriya bagendera ku ki???
Bagendera kuki se cyahe ko ari amarangamutima n’imyumvire ya kere babeshyera umuco ngo wapfuye! Ari za Urban Boys, ari iza Dr Jiji, ntanimwe ikwiye guhagarikwa. Abazihagarika n’abazinenga ni bamwe batwika inzu bagahisha umwotsi. Umuco ugomba kujyana n’iterambere, Video ni nziza.
Uno muhungu ngo ” asanga ari iterambere rya muzika nyarwanda”. Dj JiJi, guha agaciro umuco nyarwanda, si uguterura ibyo ahandi uko byakabya ngo uze uvuge ko ari byiza: umukobwa w’umunyarwanda ugenda yanitse amabuno uwo ni umuco? Amashusho yerekana abakobwa n’abahungu bameze nk’abarimo bakora imibonano mpuzabitsina ku karubanda, wowe JiJi wakwemera ko, nyoko ukubyara, mushiki wawe muvukana cyangwa umukobwa wawe bayagaragaramo? Niba igisubizo cyawe ari yego, karabaye i Rwanda!
Noneho wowe wiyita U.T uzafate Nyoko cyangwa mushiki wawe cyangwa umukobwa wawe ubambike RUMBIYA cyangwa imikenyero bagiye koga muri Piscine.!!!!!!!! Urumva ukuntu ukoresha imvugo mbi nta n’isoni ngo Nyoko, Mushiki wawe, ngo umukobwa wawe……Nta wakurenganya nawe ubwo nirwo rwego rw’imyumvire ufite, Gusa ujye ubanza ubaze mbere yo gusobanura ibyagucanze
Noneho wowe uzafate Nyoko cyangwa mushiki wawe cyangwa umukobwa wawe ubajyane kuri Piscine koga maze ubambike RUMBIYA cyangwa IMIKENYERO !!! Ibyo utazi uge ufunga umunwa weeeeee
indirimboze ni mbi kabisa
Uzamurute ukore iyiruta, Wasanga wowe uretse no kuririmba no kuvuga bikugora !!!
Ariko Mana yanjye imyumvire y’abanyarwanda iransetsa. Nk’uyu uvuga ngo indirimbo za Dr Jiji ni mbi, ubu kweli azi gutandukanya ububi n’ubwiza bw’indirimbo??? Uzumve indirimbo “Fata icyo ushaka” yakoreye muri Kina Music, ni iyihe Zouk wari wumva mu Rwanda icuranze kandi iririmbye neza nkayo? Wumve Myinira ndore yakoranye na Humble Jizzo na Super Market yakoranye na Tino ukuntu ari Dance Hall nziza, wumve Sweet Sweet yakoranye na Paccy na Birampagije yakoranye na Ciney ukuntu ari Afrobeat zigezweho. Mujye muvuga kandi musobanure ibyo muzi ntimukihe kunenga ibyo mudasobanukiwe, mwabaye mute???????
Ngo abakobwa bambaye ubusa, nimbe nabo babwambaye kuri Piscine, ko hari n’ababwambara se mu mihanda ; ,,,,,Iyo mubonye umuntu akora ibibarenze, mutangirwa kumurwanya. Dr Jiji arabishoboye.
Ariko ubundi ni gute Dr Jiji atagiye muri Salax Award na PGGSS4 ? Harya ngo ni amashyamba ? nawe bararimugiriye kabisa kuko ibyo yagezeho ni byinshi kandi ni byiza, hari abagiyemo batazanabigeraho mu myaka itanu.
Ntimugafate icyiza ngo mukite kibi cyangwa ngo ikibi mukite kiza kubw’imyumvire yanyu ishaje. Ubu se mwagiragango aba bakobwa bambare gute bari ku mazi ?!!!
Comments are closed.