Radio ati “nakoresheje agakingirizo sinateye inda Lilian”
Radio umuhanzi wo mu itsinda rya GoodLife ryo muri Uganda arahakana ko yaba yongeye gutera inda umuhanzikazi akaba kandi umunyarwandakazi Lilian Mbabazi wahoze mu itsinda rya Blue 3.
Abitangaje nyuma y’uko bivugwa ko yaba yaramuteye inda bwa kabiri dore ko basanzwe bafitanye umwana n’ubwo aba banyamuzika bakomeye i Bugande batabana nk’umugabo n’umugore.
Radio ntabwo akunze guhita yemeranya n’uyu muhanzikazi ko yaba ariwe wamuteye inda,kuko ku mwana wa mbere iyo nda nayo Radio yabanje kuyihakana aza kubyemezwa n’ikizamini cya ‘ADN’.
Radio kimwe na mugenzi we Weasel Mayanja (murumuna wa Joseph Mayanje cyangwa Jpse Chameleone) batangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 2008 mu ndirimbo nka,Nakudata, Lwaki Onumya,Nyambula na Bread And Butter.
Mu gihe Liliane yemeza ko inda afite ari iya Radio uyu mugabo we ntabyo akozwa kuko ahamya ko bajya kuryamana bakoresheje agakingirizo.
Uyu mwana uzavuka akaba nawe ashobora gupimwa ngo byemezwe neza niba ari uwa Radio.
Abahanzi n’ibyamamare bakunda kuvugwaho gutera inda abakobwa benshi kubera gusambana cyane bibarangwaho akenshi. Benshi usanga bashinjwa kubyara abana bamwe ntibabemere.
Usibye indirimbo nka “Nsanyuka nawe”, na “Hitaji” za Blue Three, Lilian Mbabazi yamenyekanyemo azwi kandi no mu ndirimbo yakoranye na Kitoko Bibarwa wo mu Rwanda bise “Yegwe weka“.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Nimusambane uko mwishoboye ariko mumenye ko Uwiteka byose abibona kandi buri muntu wese azaheka umusaraba we igihe nikigera! AYO M– USEKESHA MUZAYARIRISHA!
Vana amatiku aho se ubwo se uko niko kuvuga ubutumwa utera abantu ubwoba, ubuze kubagira inama ahubwo urakanga gusa.
@amatiku: Abwira benshi akumva bene yo!!! Bashyigikire wowe udatera ubwoba!
Comments are closed.