Digiqole ad

Abakuru b’ibihugu muri EAC bari kwiga ku kibazo cya Sudani y’Epfo

Abakuru b’ibihugu biri mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba kuri uyu wa kane tariki 13 Werurwe 2014 bateraniye mu nama i Addis Abeba mu gihugu cya Ethiopia biga ku kibazo cya Sudani y’Amajyepfo ikomeje kurangwamo imvururu.

Ibihugu bigize EAC birimo kwiga ku kibazo cya Sudani y'Epfo
Ibihugu bigize EAC birimo kwiga ku kibazo cya Sudani y’Epfo

Abakuru b’ibihugu muri EAC n’abo mu muryango IGAD ari na wo muhuza  mu  biganiro hagati ya guverinoma ya Sudani y’Epfo n’inyeshyamba  bahuriye mu Murwa mukuru wa Ethiopia kugira ngo baganire uko ibintu bihagaze kugeza ubu mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Iyi nama kandi inagamije kwigira hamwe no gusuzuma bimwe mu byemezo byafatiwe mu biganiro by’amahoro byabanjye no kureba uburyo hakoherezwa abandi basirikare bo kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo avuga ko Perezida Salva Kiir na we agomba kugira uruhare muri ibi biganiro.

Mu gutegura iyi nama abaminisitiri n’abandi bayobozi bakuru b’ibihugu nka Djibouti, Ethiopia, Kenya, Somaliya, Sudani, Sudani y’Epfo na Uganda kuri uyu wa gatatu  bakoze inama yabo itegura iyi y’abakuru b’ibihugu.

Uko ari batatu bahuriye ku bikorwa byihutisha iterambere ry'Akarere
Uko ari batatu bahuriye ku bikorwa byihutisha iterambere ry’Akarere

Muri iyi nama abaminisitiri bagarutse kuri raporo yakozwe n’uwitwa  Seyoum Mesfin, umuhuza mukuru muri ibi biganiro.

Imvururu zimaze amezi atatu zibasira iki gihugu zimaze kwivugana abantu bihumbi n’ibihumbi abandi  ibihumbi 900 bavuye mu byabo bahunga  igihugu .

Imirwano hagati y’inyeshyamba na guverinoma yatangiye kuwa 15 Ukuboza 2013 mu Murwa mukuru w’iki gihugu Juba.

Perezida Salva Kiir ashinja Riek Mach kuba nyir’abayazana w’ibibazo byose byuganije Sudani y’Amajyepfo avuga ko yashakaga guhirika ubutegetsi.

Icyakora ariko Rieck Machar na we ahakana ibyo aregwa akavuga ko Kiir akandamiza abo batavuga rumwe kugira ngo azatsinde amatora yo muri 2015.

ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • nibyo biri kwayi ibihugu nka CAR ndetse na sudani y’epfo bikiwiye kwigaho , ejo bitazavaho bibamo amahano nkayabaye i rwanda kandi twari tuziko yabereye isomo isi yose, hagakwiye kugira igikorwa hatarinzwe gutegerezwa ubufasha bw’i rwotamasimbi nkabaturanyi kuko ari natwe tuzi ibibazo byacu uko biba bimeze ninatwe twagakwiye gushaka umuti

Comments are closed.

en_USEnglish