Amerika yikomye u Burundi
Leta zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko zihangayikishijwe n’ibikorwa by’ihohotera guverinoma y’igihugu cy’u Burundi ikomeje gukorera abaturage batavuga rumwe nay o.
Mu itangazo Amerika yashyize ahagaragara n’Amerika ivuga ko leta y’u Burundi yahohoteye abantu tariki ya 8 Werurwe (k’umunsi mpuzamahanga w’abagore) ubwo yasesaga udutsiko tubiri twari twakozwe n’abo mu mashyaka atavuga rumwe nubutegetsi bwa Bujumbura.
Muri iri tangazo Amerika ikomeza ivuga ko itishimiye na gato uburyo kuri iyi tariki guverinoma y’u Burundi yafashe umwanzuro ugayitse wo kuburizamo inama z’amashyaka atavuga rumwe na yo bakoresheje uburyo buhungabanya uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Amerika ikomeza ivuga ko inanenga cyane ibikorwa by’ihohotera byaye nyuma gato y’ibi mu Murwa mukuru wa Bujumbura aho Polisi na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bashyamiranye.
Ubu bushyamirane bukaba bwaratewe n’uko Polisi yashakaga kuburizamo inama y’abatavuga rumwe na guverinoma yagomba kubera ku cyicaro cy’ishyaka riharanira ubumwe na Demokarasi.
Bagize bati:”Twamaganye kandi ibikorwa by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi birimo gufata bugwate abapolisi babiri, turananenga ibikorwa by’ihohotera hagati ya polisi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi byakurikiye iki gikorwa ”.
Amerika ivuga ko ibikorwa byakozwe n’ impande zombi bidakwiye mu gihugu nk’u Burundi kiri kwimakaza umuco w’amahoro na Dmokarasi.
Muri iri tangazo Amerika yasabye guverinoma y’u Burundi kubahiriza inshingano kihaye mu birebana n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu ndetse bakanubaha n’itegeko rishyiraho amashyaka atandukanye arimo n’atavuga rumwe na leta no kuyaha uburenganzira bwo gukora inama mu ituze.
Bakomeza leta n’abatavuga rumwe na yo bakwiye kwitandukanye n’ibikorwa by’ihohotera no gukoresha imbaraga.
Muri iri tangazo Amerika yagarutse ku gikorwa cy’amatora kizaba umwaka utaha wa 2015 ivuga ko bagomba kwemera ubwinshi bw’amashyaka ari muri iki gihugu maze amatora akazaba mu mucyo, ubwisanzure , kutabogama no kurangira mu mahoro.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ubwo nyine uburundi nibwo butahiwe police yisi yabagezeho
I Burundi se baraharya iki? Ni ukuvuga gusa nyine. Amerika imwariye Ukraine none ije kwihimura i Burundi?
Abanyagitugu ko ari benshi kandi batangiye kera kuki atari bo yabwiye.Insina ngufi we!
ariko nge narumiwe nimpamo,ubwo se Amerika ibabajwe n,abarundi kurusha abandi?niberure bakoronize ku mugaragaro.erega mu bihugu bikennye ntabwo ubukoroni bwacika,nibadacinya inkoro,arahagarika inkunga da.!!!!
Comments are closed.